BAL 2026: RSSB Tigers yemerewe guhagararira u Rwanda

BAL 2026: RSSB Tigers yemerewe guhagararira u Rwanda

Ubuyobozi bw’irushanwa rya Basketball Africa League bwemeje ko ikipe ya RSSB Tigers BBC ari yo izahagararira u Rwanda muri uyu mwaka wa 2026, nyuma y’aho ikipe ya APR Basketball Club ifashe umwanzuro wo kutazitabira iryo rushanwa.

Bikubiye mu itangazo BAL yashyize hanze kuri uyu wa Mbere, tariki ya 23 Werurwe 2026, yifashishije imbuga nkoranyambaga zayo. Yagize iti “Amakuru agezweho muri BAL Season 6, ni uko RSSB Tigers yo muri Shampiyona y’u Rwanda, ari yo izakina imikino yo mu itsinda rya Kalahari Conference.”

Iyi kipe y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize iri kumwe na Al Ahly Tripoli yo muri Libya ifite igikombe giheruka, Petro de Luanda yo muri Angola, Dar City yo muri Tanzania, Nairobi City Thunder yo muri Kenya.

Mu rwego rwo kwitegura neza iyi mikino, Tigers yongeye James Maye na Kenneth Gasana mu bazaba bungirije. Umutoza mukuru ni Henry Mwinuka n’umukinnyi w’Umunyekongo Viny Okouo. Itsinda ryiswe Kalahari Conference rizatangira gukina tariki ya 27 kugeza tariki ya 5 Mata 2026, i Pretoria muri Afurika y’Epfo.

Amakipe 8 azitwara neza muri Kalahari na Sahara Conference, azahurira i Kigali mu Rwanda, aho azakinira imikino ya kamarampaka n’iya nyuma, iteganyijwe guhera tariki ya 22 kugeza 31 Gicurasi 2026.

RSSB Tigers yemerewe guhagararira u Rwanda muri BAL 2026
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27