Bafungiwe  guhindura imyaka y’abana 2 ngo bajye muri Academy ya Bayern Munich

Bafungiwe  guhindura imyaka y’abana 2 ngo bajye muri Academy ya Bayern Munich

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzashyaha (RIB) rwataye muri yombi abagabo babiri bakekwaho guhindura imyaka y’abana 2 ngo bemererwe kujya ku rutonde rw’abazajya gutorezwa mu ishuri ryigisha umupira w’amaguru rya Bayern Munich.

Hashize iminsi hari inkuru zivuga ko hari abana benshi barenganye, ntibemererwe kujya mu irerero rya ruhago rya Bayern Munich.

Ababyeyi babo ndetse n’abo bana, bumvikanye mu itangazamakuru barira, bagaragaza ko barenganye.

Byavuzwe ko abo bana barenganyijwe ko bazizwa barengeje imyaka isabwa, mu gihe bo bavugaga ko atari byo ko ahubwo FERWAFA na Minisiteri ya Siporo bababujije amahirwe.

Abatawe muri yombi ni Leon Nisunzumuremyi umutoza w’abo bana babiri na Karorero Arstide Data Manager w’Umurenge wa Kinyinya.

Umwe mu bana bumvikanye cyane mu itangazamakuru ni uwitwa Iranzi Cedric wavugaga ko bamubujije amahirwe yo kujya gukomeza amasomo y’umupira w’amaguru yihebeye.

SHEMA IVAN

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27