Arsenal yanyagiye Tottenham Hotspur ikomeza kuyobora shampiyona

Arsenal yanyagiye Tottenham Hotspur ikomeza kuyobora shampiyona

Arsenal yanyagiye Tottenham Hotspur ibitego 4-1 mu mukino w’Umunsi wa 12 wa Premier League wabereye kuri Emirates Stadium kuri iki Cyumweru tariki ya 23 Ugushyingo 2025, ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo rwa shampiyona y’u Bwongereza.

Arsenal ni yo yatangiye neza uyu mukino, kuko yahererekanyaga neza mu kibuga hagati, ni mu gihe Tottenham Hotspur yagowe no kwibona mu mukino.

Ku munota 33, Arsenal yabonye amahirwe yo gufungura amazamu kuri Coup Franc yatewe na Bukayo Saka, umupira ushyirwa muri koruneri itagize icyo itanga.

Iyi kipe yakomeje gusatira irusha cyane Tottenham Hotspur, bidatinze ku munota wa 36 yafunguye amazamu ku mupira Mikel Merino yacomekeye Leandro Trossard imbere y’izamu ahita awushyira mu rushundura.

Ku munota wa 41’ Eberechi Eze yatsindiye Arsenal igitego cya kabiri ku mupira na Declan Rice acenga ba myugariro ba Tottenham Hotspur ahita awushyira mu rushundura.

Igice cya mbere cyarangiye Arsenal yatsinze Tottenham Hotspur ibitego 2-0.

Iyi Kipe yakomereje mu gice cya kabiri bidatsinze ku munota wa 46 yatsinze igitego cya gatatu cyinjijwe na Eberechi Eze ku mupira mwiza yahawe Julien Timber ahita awushyira mu izamu.

Ku munota wa 55’ yabonye igitego cya mbere cyo kwishyura ku mupira watakajwe mu kibuga hagati na Martin Zubimendi ufatwa na Joaa Palhinha awuha Richarlison ahita atera ishoti rikomenye ahagaritse ari muri metero 30 Umunyezamu David Raya ananirwa kuwukuramo ujya mu rushundura.

Ku munota wa 66 Thomas Frank, yakoze impinduka akuramo Wilson Odobert ashyiramo Pape Matar Sarr kugira ngo akomeze mu kibuga hagati aho yarushwaga cyane na Arsenal.

Ku munota wa 76’ Arsenal yatsinze igitego cya kane cyatsinzwe na Eberechi Eze watsinda igitego cya gatatu cye ku mupira mwiza yahawe na Leandro Trossard ari inyuma y’uburuga rw’amahina atera ishoti rikomeye umupira uruhukira mu izamu.

Umukino warangiye Arsenal inyagiye Tottenham Hotspur ibitego 4-1, ikomeza kuyobora Shampiyona y’u Bwongereza n’amanota 29 irusha Chelsea ya Kabiri amanota atandatu.

Tottenham Hotspur yagumye ku mwanya wa cyenda n’amanota 18.

Undi mukino wabaye kuri iki Cyumweru, Aston Villa yatsinze Leeds United ibitego 2-1.

Richarlison ni we watsindiye Tottenham Hotspur igitego cyabonye
Arsenal yatsinze Tottenham ikomeza kuyobora Premier League irusha iya Kabiri amanota atandatu
Eberechi Eze yatsinze ibitego bitatu
Ubwo Leandro Trossard yafunguraga amazamu
Eberechi Eze yishimira igitego cya mbere yatsinze
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27