APR FC na Rayon Sport zizatangira amarushanwa nyafurika muri Nzeri 2025

APR FC na Rayon Sport zizatangira amarushanwa nyafurika muri Nzeri 2025

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) yatangaje ko imikino y’amajonjora y’ibanze mu marushanwa ahuza amakipe yitwaye neza mu bihugu byayo [Champions League na Confederation Cup] izakinwa tariki 19-21 na 26-28 Nzeri 2025 ku mikino ibanza n’iyo kwishyura.

Ni amatariki yashyizweho hashingiwe ku irushwanwa rya (CHAN 2024) izabera muri Uganda, Tanzania na Kenya muri Kanama 2025.

Ibihugu 12 bizaba byemerewe gutanga amakipe ane mu marushanwa nyafurika y’uyu mwaka ni Algérie, Angola, Libya, Maroc, Afurika y’Epfo, Sudani, Côte d’Ivoire, Nigeria, Tunisia, Misiri, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Tanzania.

APR FC izahagarira u Rwanda muri CAF Champions League mu gihe Rayon Sports izakina CAF Confederations Cup.

APR FC na Rayon Sport zizatangira amarushanwa nyafurika muri Nzeri uyu mwaka
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27