APR BBC yerekeje muri Qatar kwitegura BAL 2024

APR BBC yerekeje muri Qatar kwitegura BAL 2024

Ikipe y’Ingabo z’Igihugu mu mukino wa Basketball, APR BBC, yerekeje muri Qatar kwitegura neza imikino y’amajonjora ya BAL 2024 izakinirwa i Dakar muri Sénégal kuva tariki 4 kugeza 12 Gicurasi 2024.

Mu ijoro ryo ku wa mbere tariki 19 Gashyantare 2024, ni bwo abakinnyi n’abatoza b’iyi kipe bahagurutse ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali, berekeza muri Qatar mu mwiherero w’iminsi 10 bitegura iyi mikino.

Biteganyijwe ko bazakinira i Doha imikino irenga itanu ya gicuti babone kugaruka mu Rwanda, aho bateganya gutegura irushanwa rizahuza amakipe atandukanye yiganjemo ayo hanze y’Igihugu.

Ubuyobozi bwa APR BBC, ikintu bizeye ko kizabafasha imyitozo.

APR BBC yasinyishije abakinnyi batandukanye mu myiteguro ya BAL harimo Abanyamerika Michael Dixon, Zion Styles na Dario Hunt gusa ngo iracyari ku isoko ryo gushaka undi mukinnyi ushobora kubafasha mu kugarira, “Pivot”.

Eric Salongo yabwiye Imvaho Nshya ati: “Ni byo turi birazwi ko dukeneye umu “Pivot” kugira ngo dushobore kwitwara neza muri BAL.

Kugeza ubu hari babiri turi gukurikirana ndetse nta gihindutse umwe muri bo azaba tuzahurira muri Qatar mbere y’uko imikino ya BAL itangira”.

Mu mikino ya BAL 2024, APR BBC iri mu gace ka Sahara Conference kazakinirwa mu gihugu cya Sénégal kuva tariki ya 2 Gicurasi 2024 aho kugira ngo iyi kipe ibone itike iyizana mu mikino ya ¼ mu Rwanda muri BK Arena, bizasaba ko iza mu makipe abiri ya mbere muri Iri tsinda  ririmo As Dounes yo muri Sénégal, US Monastir yo muri Tuniziya na Rivers Hoopers yo muri Nigeria.

Ni nshuro ya mbere APR BBC izaba yitabiriye BAL izakinwa ku nshuro ya Kane kuva muri 2020

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27