Antoine Griezmann yasezeye gukinira ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa

Antoine Griezmann yasezeye gukinira ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa

Antoine Griezmann ukinira Atlético Madrid yo muri Espagne yatangaje ko yasezeye gukinira ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa ”Les Bleus”ku myaka 33.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 30 Nzeri 2024, ni bwo uyu mukinnyi yasezeye gukinira ikipe y’igihugu abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze.

Yagize ati: “N’umutima wuzuye urwibutso ni bwo ndangije iki gice cy’ubuzima bwanjye Ndabashimira kuri aya mahirwe meza ya kandi tuzakubona vuba.”

Griezmann yayikiniye imikino 137 mu ikipe y’igihugu, ayitsindira ibitego 44, atanga imipira 38 yavuyemo ibitego, yatwaranye nayo igikombe cy’Isi cya 2018 na UEFA Nations League mu 2021.

Griezmann kandi yabaye umukinnyi watsinze ibitego byinshi (6) ndetse n’umukinnyi mwiza w’igikombe cy’u Burayi cya 2016 Abafaransa watsindiwe ku mukino wa nyuma na Portugal.

Nyuma y’imyaka 10 Antoine Griezmann yasezeye mu ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27