Amerika yasubukuye inkunga y’ibiribwa muri Ethiopia

Amerika yasubukuye inkunga y’ibiribwa muri Ethiopia

Ikigo cy’Amerika gishinzwe Iterambere Mpuzamahanga (USAID) cyatangaje ko Amerika yongeye gutanga inkunga y’ibiribwa hirya no hino muri Ethiopia, nyuma y’uko ubu bufasha bwahagaritswe mu ntangiriro z’uyu mwaka kubera ubujura.

Ikibazo cy’ibiribwa muri Ethiopia cyarushijeho kwiyongera mu myaka yashize biturutse ku ntambara yo mu Karere ka Tigray.

Inyandiko yabonywe n’ikinyamakuru Reuters kuri uyu wa Kabiri ivuga ko yongeye gutanga inkunga nyuma yo kuzihagarika kubera ubujura.

Icyemezo cyo guhagarika inkunga cyagize ingaruka ku mpunzi nyinshi, aho mu duce twibasiwe n’intambara habayeho inzara idasanzwe mu bantu benshi ndetse abandi ibihumbi icumi barapfa.

USAID mu itangazo yashyize ahagaragara ku wa Kabiri yavuze ko Washington yasubukuye imfashanyo y’ibiribwa mu gihugu hose nyuma y’ubufatanye mu bya  dipolomasi mu mezi menshi ashize byatumye habaho ivugurura rikomeye  ry’inzego zita ku biribwa, na Guverinoma ya Etiyopiya ndetse n’abafatanyabikorwa .”

Iki kigo cyavuze ko ivugurura rizahindura gahunda yo gutanga ibiribwa muri Ethiopia, harimo no gushimangira, kugenzura no gukurikirana ibicuruzwa, hamwe n’izindi ngamba.

USAID yavuze ko Guverinoma ya Ethiopia yemeye guhindura imikorere mu mirimo yabo n’abafatanyabikorwa bazamura ubushobozi bw’abafatanyabikorwa mu kumenya abagenerwabikorwa, kandi yiyemeje gukora mu buryo butabangamira ikigo ndetse n’abagenzuzi b’abandi bantu kugira ngo basuzume imbuga mu gihugu hose.

Iri tangazo ryagize riti: “USAID ishyira imbere ingamba zose zishoboka kugira ngo imfashanyo z’Amerika zikoreshwe mu ntego zayo, zigere ku batishoboye, kandi zirokore ubuzima.

Urebye umubare munini w’abantu bakeneye ubufasha bw’ibiribwa muri Ethiopia, twishimiye ko iri vugurura ry’ingenzi rizafasha gutanga ubufasha bw’ibiribwa ku babikeneye cyane”.

KAMALIZA AGNES

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27