Amerika na Iran mu ntambara yeruye

  • Imvaho Nshya
  • Ukwakira 25, 2023
  • Hashize imyaka 3
Image

Ku munsi w’ejo ku wa Kabiri tariki 24 Ukwakira 2023, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, zabwiye Loni ko idashaka intambara na Iran.

Antony Blinken, Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Amerika, yatangaje ko Amerika izafata umwanzuro ukomeye kandi wihuse mu gihe Iran n’ibihugu biyishyigikiye baba bagabye ibitero ku nyubako za Amerika aho ziri hose.

Minisitiri Blinken yabitangarije akanama ka Loni gashinzwe umutekano ku Isi.

Ni mu gihe ibihugu bitewe impungenge n’uko intambara hagati ya Isirayeli n’umutwe wa Hamas ushyigikiwe na Iran ukorera mu Ntara ya Gaza, ishobora gufata ibindi bice byo mu Burasirazuba bwo hagati.

Hari ubwoba ko abarwanyi ba Hezbzollah bafite intwaro zikomeye bashyigikiwe na Iran na bo bashobora kwinjira muri iyi ntambara.

Antony Blinken yagize ati “Nta ntambara Leta Zunze Ubumwe za Amerika ishaka n’igihugu cya Iran.

Ntidushaka ko imirwano hagati ya Isirayeli na Hamas ikwirakwira.

Iran n’imitwe bakorana baritegura gukora ibitero ku basirikare b’Amerika aho bari hose. Tuzarinda abaturage bacu n’umutekano wacu kandi dukoresheje ingufu zikomeye cyane”.

Blinken yatangaje ko basabye ibihugu byose bigize Akanama k’Umuryango w’Abibumbye Loni gashinzwe umutekano ku Isi kohereza ubutumwa bukomeye kandi buhuriweho ko nta gihugu icyo ari cyo cyose cyangwa umutwe uwo ari wo wose bitazarota bitangiza urundi rugamba rwo kurwanya Isirayeli cyangwa ibihugu by’inshuti na yo, birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nkuko byatangajwe n’Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza (Reuters).

KAYITARE JEAN PAUL

  • Imvaho Nshya
  • Ukwakira 25, 2023
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE