Amerika: Biden yijeje gukora ibishoboka ngo u Burusiya burekure umunyamakuru bwafunze

Amerika: Biden yijeje gukora ibishoboka ngo u Burusiya burekure umunyamakuru bwafunze

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Joe Biden yatangaje ko arimo gukora ibishoboka kugira ngo  umunyamakuru w’Amerika ufungiwe mu  Burusiya kuva umwaka ushize arekurwe.

Kuri uyu wa Gatanu ni bwo umwaka washize u Burusiya bufashe  umunyamakuru w’umunyamerika Evan Gershkovich, bumushinja kuba maneko y’Amerika.

Ni ifungwa ryamaganwe  na Perezida Joe Biden avuga ko kuba umunyamakuru atari ikosa ko Evan yajyanywe mu Burusiya no gukora akazi  nk’umunyamakuru.

Aljazeera yatangaje ko Biden yavuze ko Amerika yamaganye u Burusiya bugerageza gukoresha Abanyamerika nk’ibicuruzwa byumvikanyweho, anasezeranya ko azaharanira ubwigenge bw’umunyamakuru wa Wall Street Journal (WSJ).

Uyu munyamakuru w’imyaka 32, n’igitangazamakuru yakoreraga cya WSJ, bakomeje guhakana ibivugwa ko Gershkovich yari maneko w’Amerika ubwo yafatwaga ku ya 29 Werurwe 2023 ubwo yari mu butumwa bw’akazi mu mujyi wa Urals wa Yekaterinburg.

Gusa abayobozi b’Abarusiya ntibarasobanura neza  niba hari ibimenyetso bishyigikira ibyo aregwa.

Kuri uyu wa Gatanu kandi Biden yasezeranyije ko azakomeza  guharanira kurekurwa k’uwahoze ari marine Paul Whelan, wahamwe n’icyaha cyo kuba maneko mu 2020. Muri iki cyumweru ni bwo u Burusiya bwongereye Gershkovich igifungo cy’agateganyo kugeza ku ya 30 Kamena mu gihe agitegereje kuburanishwa ku byaha by’ubutasi akurikiranyweho.

Ambasade y’Amerika yamaganye iki cyemezo maze ishinja u Burusiya gukoresha Abanyamerika kugira ngo bugere ku ntego za politiki.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27