Amb. Omar Daair yavuze ku nama u Rwanda rwakiriye mu mezi 18

Amb. Omar Daair yavuze ku nama u Rwanda rwakiriye mu mezi 18

Amb. Omar Daair, uhagarariye igihugu cy’u Bwongereza mu Rwanda, yavuze ko Inama Mpuzamahanga yiga ku ruhare rw’Abagore mu Iterambere (Women Deliver) irimo ibera mu Rwanda, yamwibukije izindi nama u Rwanda rwakiriye mu mezi 18 ashize.  

Ni inama ihuje abasaga ibihumbi 6 baturutse hirya no hino ku Isi.

Zimwe mu nama mpuzamahanga u Rwanda rwakiriye Amb Daair yibuka, harimo Inama ya CommonWealth (CHOGAM), inama y’Ihuriro Mpuzamahanga ku Ngufu zirambye kandi zigera kuri bose (Sustainable Energy 4 All) n’inama y’Ihuriro Mpuzamahanga ku Iterambere ry’ Ubuhinzi muri Afurika (Africa Green Revolution Forum).

Izindi nama zabereye Kigali yakomojeho ni iya Inclusive Fintech, FIFA, Mobile World Congress, Inter Parliamentary Union, ITU na World Circular Economy Forum.

Umuyobozi Mukuru wa RCB, Nelly Mukazayire, umwaka ushize mu kwezi kwa Kamena, yabwiye abanyamakuru ko u Rwanda rwakiriye inama n’amahuriro 86 yitabiriwe n’abagera ku 18.446 baturutse hanze y’u Rwanda. 

Icyo gihe yavuze ko intego ya RCB ari bakwakira nibura inama 72, zakwakira abantu bagenderera u Rwanda bageze ku bihumbi 35 bavuye mu bindi bihugu.

Yanditswe na KAYITARE Jean Paul

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27