Amb Mukasine yatanze impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda mu Buyapani

Amb Mukasine yatanze impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda mu Buyapani

Ambasaderi Mukasine Marie Claire yatanze impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda mu gihugu cy’u Buyapani. Ni umuhango wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 05 Mata 2024, impapuro zahawe Minisitiri wungirije w’Ububanyi n’Amahanga w’u Buyapani, Mr. Okano Masataka.

Mu 1965, ni wo mwaka wabaye intangiriro y’umubano mwiza w’u Rwanda n’u Buyapani kuko ari bwo Masaya Hattori wari umuhanga mu bijyanye n’amabanki yoherezwaga i Kigali bigizwemo uruhare n’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari, IMF, ngo abe mu ba mbere bayoboye Banki Nkuru y’u Rwanda, BNR.

Kuva icyo gihe u Buyapani bwatangiye kubona u Rwanda nk’igihugu rushobora gukorana na cyo ndetse ibihugu byombi byatangiye kugirana amasezerano y’imikoranire kugeza ubwo mu 2005, Ikigo cy’Abayapani Gishinzwe Iterambere, JICA, cyafunguraga ibiro byacyo i Kigali.

Muri 2010, nibwo u Buyapani bwafunguye ambasade yabwo mu Rwanda, iba intangiriro yo gushimangira umubano wari usanzweho cyane ko kugeza icyo gihe Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yari amaze gukorera ingendo muri icyo gihugu n’abayobozi bacyo bamaze kugenderera u Rwanda mu bihe bitandukanye.

U Buyapani busanzwe bufatanya n’u Rwanda mu nzego zitandukanye zirimo ikoranabuhanga, kubaka ibikorwa remezo, uburezi, ubuzima, amazi, guteza imbere ubuhinzi n’ibindi.

Mu 2008, u Buyapani bubinyujije Kigo cy’Abayapani Gishinzwe Iterambere, JICA ku bufatanye n’Umuryango Nyafurika Uharanira guteza imbere Ubuhinzi, AGRA, batangije umushinga ugamije guteza imbere igihingwa cy’umuceri binyuze mu kongera umusaruro wacyo.

Amafoto: Ambassade

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27