Amavubi yerekeje muri Nigeria (Amafoto)

Amavubi yerekeje muri Nigeria (Amafoto)

Ikipe y’Igihugu “Amavubi” yerekeje muri Nigeria gukina na SuperEagles mu mukino w’umunsi wa karindwi wo mu itsinda C mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026 kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada na Mexique. 

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 2 Nzeri, ni bwo itsinda ry’abantu 44 barimo abakinnyi 20, abatoza n’abandi riyobowe na Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Shema Ngoga Fabrice bahugurutse  ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali berekeza i Lagos.

Ni umukino uteganyijwe ku wa Gatandatu tariki 6 Nzeri 2025 mu Mujyi wa Uyo ku kibuga cya Godswill Akpabio International Stadium.

Abakinnyi bazasanga ikipe muri Nigeria bakajyana na yo mu mujyi wa Uyo ni Kavita Phanuel, Mugisha Bonheur ‘Casemiro’, Kwizera Jojea na Buhake Twizere Clement. 

Ubwo Amavubi aheruka muri Nigeria yatsinze ibitego 2-1 mu mukino wari uwo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika, gusa Super Eagles iyihimuraho mu mukino uheruka kubera i Kigali wo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026 itsinda ibitego 2-0 muri Werurwe uyu mwaka. 

Nyuma yo gukina uyu mukino Amavubi azahita yerekeza muri Afurika y’Epfo gukina Zimbabwe mu mukino w’umunsi wa munani uteganyijwe tariki ya 9 Nzeri 2025. 

Kugeza ubu itsinda C riyobowe na Afurika y’Epfo n’amanota 13, ikurikiwe n’u Rwanda n’amanota umunani runganya na Benin ya gatatu, Nigeria ikaba iya kane n’amanota arindwi, Lesotho ni iya gatandatu n’amanota atandatu mu gihe Zimbabwe ari iya nyuma n’amanota ane.

Urutonde rw’Abakinnyi berekeje muri Nigeria 

Mu banyezamu harimo Ntwari Fiacre, Buhake Clement Twizere na Ishimwe Pierre.

Ba myugariro ni Niyomugabo Claude, Omborenga Fitina, Nshimiyimana Emmmauel, Mutsinzi Ange, Nkulikiyimana Darryl Nganji, Manzi Thierry, Kavita Phanuel Mabaya, Nduwayo Alexis, na Maes Dlyan Geogres Francis.

Mu kibuga hagati harimo Bizimana Djihad, Mugisha Bonheur, Ngwabije Clovis, Muhire Kevin, na Mukudju Christian.

Ba rutahizamu ni Mugisha Gilbert, Hamony Aly-Enzo, Kwizera Jojea, Nshuti Innocent, Ishimwe Anicet, Biramahire Abeddy, Gitego Arthur.

Niyomugabo Claude nawe yanjye n’Amavubi
Umunyezamu Ntwali Fiarce yitezweho gufasha Amavubi imbere ya Nigeria
Rutahizamu Gitego Arthur mu bahagurukanye n’ikipe
Biramahire Abeddy yajyanye n’Amavubi
Perezida wa FERWAFA, Shema Ngoga Fabrice, yajyanye n’Amavubi muri Nigeria
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27