Amavubi yatsinze Madagascar mu mukino wa gicuti

Amavubi yatsinze Madagascar mu mukino wa gicuti

Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsinze Madagascar ibitego 2-0, mu mukino wa Kabiri wa gicuti yakiniwe i Antananarivo muri Madagascar kuri uyu wa Mbere tariki 25 Werurwe 2024.

Amavubi yaherukaga mu kibuga ku wa Gatanu tariki 22 Werurwe 2024 anganya na Botswana ubusa ku busa mu mukino wa Mbere wa gicuti.

Uyu mukino watangiye wihuta ku mpande zombi buri ikipe igera imbere y’izamu.

Mu minota ya mbere y’umukino Madagascar yashoboraga kubona igitego ku ikosa ryari rikozwe na Ange Mutsinzi ariko umuzamu Maxime Wessenses yitwara neza umupira awukuramo.

Ku munota wa 28 Amavubi yafuguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Mugisha Gilbert ku mupira muremure mwiza yahawe na Muhire Kevin ahita aroba umuzamu, umupira uruhukira mu rushundura.

Igice cya mbere cyarangiye Amavubi ayoboye umukino 1-0.

Mu gice cya Kabiri Amavubi yatangiranye impinduka Mugisha Gilbert asimburwa na Gitego Arthur, mu gihe Biramahire Abbedy yasimbuye Nshuti Innocent.

Izi mpinduka zafashije Amavubi mu kurushaho gusatira izamu rya Madagascar bakoresheje uruhande rwakinagaho Muhire wagize umukino mwiza cyane.

Ku munota wa 77 Amavubi yahushije amahirwe yo gutsinda igitego cya Kabiri ku mupira mwiza Muhire Kevin yahaye Gitego Arthur ariko ntiyabasha kuwushyira mu izamu.

Iminota 10 ya nyuma amakipe yombi yatangiye gusatirana bikomeye harimo uburyo bukomeye bwa bonywe na Madagascar ariko ba myugariro b’Amavubi bugarira neza.

Ku munota wa 89 Amavubi yatsinze igitego cya Kabiri yatsinzwe na Kapiteni Djihad Bizimana ku mupira mwiza yahawe na Abbedy Biramahire hanze y’uburuga rw’amahina ateye ishoti rikomeye umupira uruhukira mu izamu.

Umukino warangiye Amavubi atsinze Madagascar ibitego 2-0 mu mukino wa Kabiri wa gicuti.

Iyi mikino ibiri ya gicuti Amavubi akinnye muri uku kwezi ayifashije kwitegura neza amajonjora y’Igikombe cy’Isi cya 2026 azasubukurwa mu kwezi kwa Kamena uyu mwaka.

Abakinnyi babanje mu kibuga, Maxime Wenssens Kali Nathan, Fitina Omborenga, Ange Mutsinzi, Manzi Thierry, Imanishimwe Emmanuel, Rubanguka Steve, Biziman Djihad, Muhire Kevin, Mugisha Gilbert, Nshuti Innocent na Hakim Sahabo.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo 2
Aisha Uwineza

Abanyarwanda
Barimurwanda
Nabanyarwanda
Bari
Mumahanga
Nimuze Tweseduhaguruke
Tuvuge Tuti
Ikipeyigihugu Yacu
Amavubi Oyeeeeeeeee…….
Turabashyigikiye Nkatwe
Nkabanyarwanda

Aisha

Erega
Amavubi
Ntago
Turi
Ikipe
Bogeraho
Uburimiro .

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27