Amavubi U 20 yerekeje muri Tanzania gukina CECAFA (Amafoto)

Amavubi U 20 yerekeje muri Tanzania gukina CECAFA (Amafoto)

Ikipe y’Igihugu “Amavubi” y’abatarengeje imyaka 20 y’abahungu  yerekeje muri Tanzania gukina CECAFA U-20 izatangira tariki 6 kugeza 20 Ukwakira 2024. 

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu tariki 4 Ukwakira 2024, ni bwo abakinnyi bahagurutse mu Rwanda berekeza i Dar es Salaam bari kumwe n’Umutoza Eric Nshimiyimana. 

Amavubi U-20 ari mu itsinda rya mbere ririmo ibihugu byo mu Karere bisanzwe bimenyerewe mu mikino y’abato nka Kenya, Tanzania iri mu rugo ndetse na Sudani yari yakiriye irushanwa nk’iri muri 2022 u Rwanda rutitabiriye.

U Rwanda ruzatangira rukina na Sudani tariki ya 8 Ukwakira, rukurikizeho Kenya tariki ya 10 Ukwakira mbere yo guhura na Tanzania tariki 13 uko kwezi, rukazasoreza kuri Djibouti tariki 15 Ukwakira.

Itsinda rya kabiri ririmo Uganda ifite igikombe giheruka cya 2022 cyabereye i Khartoum muri Sudani hamwe na Sudani y’Epfo, Burundi na Ethiopia.

Amakipe abiri azaba aya mbere muri buri tsinda azahita abone itike ya ½ mu gihe amakipe azagera ku mukino wa nyuma ari yo azahagararira aka karere mu mikino y’Igikombe cya Afurika mu batarengeje imyaka 20 kizakinwa mu 2025.

Iyi mikino izabera ku bibuga bitatu birimo Azam Complex, KMC Stadium na the Major General Isamuhyo Stadium zihereye mu Mujyi wa Dar es Salaam muri iki gihugu.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27