Amanota y’abanyeshuri bo mu y’abanza n’Icyiciro rusange agiye gutangazwa

Amanota y’abanyeshuri bo mu y’abanza n’Icyiciro rusange agiye gutangazwa

Abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta mu mashuri abanza n’Icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye umwaka wa 2025/2026 azatangazwa ku wa Kane tariki ya 20 Kanama 2026 saa munani z’amanywa.

Minisiteri y’Uburezi yabitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki ya 14 Kanama 2026, kandi inibutsa Abaturarwanda bose ko umwaka w’amashuri wa 2026/2027 uzatangira ku wa 7 Nzeri 2025.

Ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza byakozwe tariki 7-9 Nyakanga 2026, ku rwego rw’Igihugu byatangirijwe mu Mujyi wa Kigali ku Ishuri ribanza rya Remera Catholique, bitangijwe na Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph, ahakoreye abanyeshuri 553.

Ibyo bizamini byakozwe n’abanyeshuri 277 452 bagizwe n’abakobwa 154 351 n’abahungu 123 101, barimo abarenga 900 bafite ubumuga bakoze ibizamini biteguye ukwabyo mu buryo buhuje n’imiterere y’ubumuga bafite. Bakoreye kuri site 1 182.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA), cyatangaje ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/2026, mu Cyiciro rusange, abanyeshuri 149 533, barimo abakobwa 85 587 n’abahungu 63 946 bigaga mu mashuri ya Leta n’ayigenga ari bo byari biteganyijwe ko bakora ibizamini.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27