Amakipe 18 azitabira Tour du Rwanda ya 2026, dore imihanda izakoreshwa 

Amakipe 18 azitabira Tour du Rwanda ya 2026, dore imihanda izakoreshwa 

Amakipe 18 azitabira Tour du Rwanda ya 2026, izaberamo isiganwa rizenguruka mu Karere ka Rubavu n’agace kasorezwa i Nyamirambo i Kigali nyuma y’imyaka itandatu. 

Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 22 Ukuboza 2025, ni bwo habaye igikorwa cyo gutangaza amakipe azitabira Tour du Rwanda 2026, inzira izanyuramo.

Uwo muhango witabiriwe n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo Candy Basomingera, Perezida wa FERWACY Ndayishimiye Samson, n’abandi batandukanye.

Tour du Rwanda izaba ku nshuro ya 18 kuva ibaye mpuzamahanga, mu gihe izaba ari ku nshuro ya munani kuva igeze ku rwego rwa 2,1.

Amakipe 18 ni yo azitabira Tour du Rwanda ya 2026, akaba yahawe umwihariko wo kuzakina isiganwa rizenguruka mu Karere ka Rubavu, ndetse hakaba na Etape izasorezwa i Nyamirambo yaherukaga mu myaka itandatu ishize.

Ku ikubitiro hatangajwe amakipe 16 mu gihe andi abiri azatangazwa nyuma, ayo makipe arimo atandatu yabigize umwuga azitabira (World Tour Devo Teams) ari yo UAE Team Emirates, Movistar, NSN, Soudal Quick Step, Picnic Pstnl na Lotto Intermarche.

Amakipe akina amarushanwa yo ku migabane (Continental Teams) harimo Team Amani, Benediction, May Stars, Madar, Rembe Rat na Localiza Meoo/ Swift Pro Cycling.

Amakipe y’ibihugu bine azitabira ni ane. Ayo ni u Rwanda, Eritrea, Afurika y’Epfo na Ethiopia.

Muri rusange, Tour du Rwanda 2026 izamara iminsi umunani ni iya kabiri ndende igiye gukinwa kuko izaba ifite ibilometero 993, agace karekare ni aka Mbere [Rukomo ya Gicumbi- Rwamagana] kareshya n’ibilometero 174. Aha harimo akazamuko ka metero 2.128.

Tour du Rwanda 2025 yegukanywe n’Umufaransa Fabian Doubey. 

Inzira zizakoreshwa muri Tour du Rwanda 2026

Agace ka mbere: Ku Cyumweru tariki ya 22 Gashyantare: Rukomo – Rwamagana (ibilometero 174).

Agace ka Kabiri: Ku wa Mbere tariki ya ya 23 Gashyantare: Nyamata – Huye (ibilometero 135).

Agace ka Gatatu: Ku wa Kabiri tariki ya 24 Gashyantare: Huye – Rusizi (ibilometero 144).

Agace ka Kane: Ku wa Gatatu tariki ya 25 Gashyantare: Karongi – Rubavu (ibilometero 127).

Agace ka Gatanu: Ku wa Kane tariki ya ya 26 Gashyantare: Kuzenguruka mu Karere ka Rubavu (ibilometero 82).

Agace ka Gatandatu: Ku wa Gatanu tariki 27 Gashyantare: Rubavu – Musanze (ibilometero 84).

Agace ka Karindwi: Ku wa Gatandatu tariki ya 28 Gashyantare: Musanze – Kigali Pelé Stadium (ibilometero 147).

Agace ka Munani: Ku Cyumweru tariki ya 1 Werurwe: Kuzenguruka mu Mujyi wa Kigali (ibilometero 99).

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Candy Basomingera, yavuze ko amasomo yavuye muri Shampiyona y’Isi azafasha Igihugu kurushaho gutegura amarushanwa mpuzamahanga, arimo na Tour du Rwanda
Amakipe 18 azitabira Tour du Rwanda ya 2026.
Ikiganiro nabanyamakuru cyabereye muri Stade Amahoro
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27