Amakaroni ya Indomie yahawe akato mu Rwanda akemangwaho uburozi

Amakaroni ya Indomie yahawe akato mu Rwanda akemangwaho uburozi

Ikigo Gishinzwe Kugenzura Ibiribwa n’Imiti mu Rwanda (Rwanda FDA) cyatangaje ko amakaroni ya Indemie yo mu bwoko bwa “Indomie’s Chicken Flavour” yabaye ahawe akato ku isoko ry’u Rwanda nyuma y’amakuru yagaragaye ko ibyo biribwa bishobora kuba biri mu birangwamo uruhumbu ari na bwo burozi bw’Aflatoxin bugira ingaruka zikomeye ku buzima harimo n’urupfu.

Aflatoxins ni itsinda ry’uburozi (toxins) bukomeye bukorwa na mikorobe zo mu bwoko bw’imiyege (fungi), bukaba buboneka mu bihingwa bitandukanye byiganjemo ibinyampeke nk’ubunyobwa, ibigori, ingano, umuceri, amasaka, uburo, ibihwagari, n’ibirungo bitandukanye.

Ubu bumara hari n’ubwo bwibasira umusaruro w’imyumbati, ibijumba n’ibindi.

Inzego z’u Rwanda zafashe umwanzuro wo kuba zihagaritse by’agateganyo iranguzwa n’ikwirakwizwa ry’ibi biribwa byari bikunzwe na benshi nyuma y’aho Ikigo gishinzwe ubuziranenge bw’ibiribwa cyo mu gihugu cya Misiri gitangarije ko cyahagaritse ibiribwa bya Indomie byo mu bwoko butatu ari bwo “Indomie’s Chili, Chicken na Vegetables Flavor Packets.”

Ayo makaroni agira uburyohe butandukanye bitewe n’uburyo yateguriwe mu ruganda, kuko hari ahumuramo akanagira uburyohe nk’ayatekanywe n’inkoko, andi akarryohamo akarungo k’urusenda mu gihe hari n’ahumura nk’imbuto cyangwa imboga z’ubwoko butandukanye.

Amakuru agera ku Imvaho Nshya ni uko ayo makaroni atasanzwemo ubumara bwa Alfatoxin gusa, ahubwo yanasanzwemo ibisigazwa by’imiti yica udukoko iterwa imyaka ku kigero kiri hejuru cyane.

Nyuma y’ubwo bushakashatsi bw’Ikigo cyo mu Misiri, amakarito asaga 733,340 y’amoko atandukanye y’ayo makaroni yahise akurwa ku isoko ry’icyo gihugu.

Ubuyobozi bwa Rwanda FDA bushimangira ko bwakoze igenzura bugasanga ibiribwa byo muri ubwo bwoko biza mu Rwanda ari ibikorerwa muri Kenya, hakaba haragaragaye ko ibiri ku isoko ry’u Rwanda ari Indomie’s Chicken Flavour.

Mu rwego rwo kwirinda, Rwanda FDA yafashe impagararizi (samples) kugira ngo zisuzumwe hakoreshejwe Laboratwari, mu gihe amagenzura ku isoko ry’u Rwanda agikomeje.

Mu rwego rwo kureba ubuziranenge bw’ibyo biribwa bya Indemie, Rwanda FDA irasaba ko aho ibyo biribwa biri hose byashyirwa mu kato hagasozwa isuzuma.

Rwanda FDA irasaba abatumiza mu mahanga, abaranguza n’abacuruza bose ibiribwa kuba bahagaritse gucuruza bya Indemie bikaba bishyizwe mu kato mu gihe hagikorwa isuzuma.

Icyo kigo cyemeje ko kizamenyesha bidatinze ibyavuye mu isuzuma rya Laboratoire ndetse n’icyemezo cyafashwe, ndetse abaturarwanda barasabwa gutanga amakuru ku byavuzwe haruguru, ndetse no gutanga amakuru ku bindi bicuruzwa bifite ubuziranenge bukemangwa banyuze kuri: 9707 cyangwa 0789193529.

Bashobora kandi kohereza ubutumwa kuri e-mail info(rwandafda.gov.rw.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27