Amajyaruguru: Haracyagaragara ibibangamiye ubumwe n’ubudaheranwa

Amajyaruguru: Haracyagaragara ibibangamiye ubumwe n’ubudaheranwa

Kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Ugushyingo 2023, mu Karere ka Rulindo mu Ntara y’Amajyaruguru hateraniye inama y’Ihuriro ry’Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda.

Ni inama yari igamije kurebera hamwe uko ubumwe n’ubudaheranwa buhagaze muri aka Karere no gufata ingamba zo kurushaho kubusigasira, hirindwa icyo ari cyo cyose cyabuhungabanya.

Muri iyi nama hatanzwe ibiganiro n’ibitekerezo bitandukanye biganisha ku ngamba zo gukomeza ubufatanye bwo kubumbatira no gusigasira ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda.

Maurice Mugabowagahunde, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, yagaragaje ko hirya no hino mu Ntara hari ibigaragara bibangamiye ubumwe n’ubudaheranwa.

Bimwe mu bibangamiye ubumwe n’ubudaheranwa by’Abanyarwanda yavuze ko harimo; amacakubiri ashingiye ku moko n’inkomoko, guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi n’imanza za Gacaca zitararangizwa.

Akomeza agira ati “Hari abadatanga amakuru y’ahari imibiri y’abishwe muri Jenoside ngo ishyingurwe mu cyubahiro, itonesha rishingira ku cyenewabo mu gutanga amasoko n’akazi.

Kwireba no kurebera abandi mu ndorerwamo y’amoko n’ibindi”.

Guverineri Mugabowagahunde yasabye abitabiriye ihuriro guhuza imbaraga mu kurandura izi nzitizi.

Muri iyi nama, Abarinzi b’Igihango ku nzego zitandukanye batoranyijwe mu Karere ka Rulindo bashimiwe uruhare bagize mu kurokora Abatutsi bicwaga muri Jenoside ndetse n’uruhare bagira mu kwimakaza ubumwe n’ubudaheranwa, bakaba bambitswe imidari ndetse banahabwa ibyemezo by’ishimwe.

Umuyobozi wa Rulindo Mukanyirigira yasabye abitabiriye Ihuriro ry’Ubumwe n’Ubudaheranwa kubakira kuri Ndi Umunyarwanda yo sano muzi ihuza Abanyarwanda, birinda ikintu icyo ari cyo cyose cyasenya ubumwe bw’Abanyarwanda no guheranwa n’amateka kandi bakabitoza n’abakiri bato.

KAYITARE JEAN PAUL

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27