Amagare: Hagiye gukinwa irushanwa ryo Kwibuka 30

Amagare: Hagiye gukinwa irushanwa ryo Kwibuka 30

Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino w’Amagare (FERWACY), ryateguye Irushanwa ryo kwibuka ku nshuro ya 30 abakinnyi, abatoza, abayobozi n’abakunzi b’uyu mukino bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rizaba ku cyumweru tariki ya 28 Mata 2024.

Iri siganwa ryo kwibuka ku nshuro ya 30 “Race to Remember” rizitabirwa n’amakipe asanzwe ari abanyamuryango ba FERWACY mu bagabo n’abagore ndetse atarabigize umwuga.

Muri iri siganwa abagabo bakuru ndetse n’abatarengeje imyaka 23 bazahagurukira kuri Canal Olympia berekeza Nemba basoreze kuri Canal Olympia ku ntera y’ibilometero 113.

Mu gihe mu bagore, abangavu ndetse n’abatarabigize umwuga bazahagurukira Canal Olympia berekeza Nyamata mu mujyi basoreze kuri Canal Olympia ku ntera y’ibilometero 71.8.

Nyuma yo gusiganwa abitabiriye isiganwa bazasura Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro saa munani bunamire inzirakarengane ziharuhukiye.

Kugeza ubu, abanyamuryango barindwi b’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (FERWACY) barimo Sakumi Anselme wari Visi Perezida waryo, ni bo bamaze kumenyekana ko bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Umwaka ushize wa 2023 mu bagabo ryegukanywe na Ngendahayo Jérémie mu gihe mu bagore ryegukanywe na Ingabire Diane.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27