Aliou Cissé watozaga Senegal yatandukanye nayo nyuma y’imyaka 9

Aliou Cissé watozaga Senegal yatandukanye nayo nyuma y’imyaka 9

Umutoza Aliou Cissé watozaga ikipe y’igihugu ya Senegal y’abagabo yatandukanye nayo nyuma y’imyaka 9 ayitoza.

Ibinyamakuru byo muri Senegal bivuga ko muri iyi minsi uyu mugabo atari yishimiwe n’uko ikipe iri kwitwara harimo umukino batsinzemo u Burundi igitego 1-0 cya penaliti itaravuzweho rumwe n’uwo banganyije mu rugo na Burkina Faso 1-1 mu gushaka itike y’Igikombe cy’Afurika cya 2025 kizabera muri Morocco.

Amakuru ava mu gihugu cya Senegal avuga ko Aliou Cissé asimburwa na Habib Baye wabaye umukinnyi ukomeye w’ikipe y’igihugu ya Senegal. 

Cissé w’imyaka 48 azibukirwa kuba yarahesheje Senegal bwa mbere igikombe cy’Afurika mu mateka yayo mu 2022 mbere yaho yari yatsindiwe ku mukino wa nyuma na Algeria mu 2019.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27