Abazahatanira ibihembo by’iserukiramuco rya sinema muri Uganda bashyizwe ahagaragara

Abazahatanira ibihembo by’iserukiramuco rya sinema muri Uganda bashyizwe ahagaragara

Abategura amarushanwa   ngarukamwaka ya Sinema muri Uganda batangaje urutonde rw’abazahatana mu iserukiramuco rya Sinema rya Uganda 2024.

Ni ibyatangajwe kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Gicurasi 2024, aho bahisemo abazahatana mu byiciro 25, mu gihe abari batanze ibisabwa bagera kuri307, hakaba hatsinze 50 bakomeza irushanwa.

Abategura iryo serukiramuco bavuga ko muri uyu mwaka hari impinduka mu byagendeweho  mu guhitamo filime zikomeza mu irushanwa, kuko hashingiwe cyane ku ndimi kavukire zo muri icyo gihugu, kurusha kwibanda ku zanditse mu n’izikinwe mu Cyongereza.

Filime eshatu ziza imbere mu zizahatana mu cyiciro cya filime nziza z’umwaka, harimo “ Christimas together” y’uwitwa Eleanor Nabwiso, “Makula” ya Nisha Kalema (ivuga ku icuruzwa ry’abantu), hamwe na “Omukululo” ya Ibrahim Hammis Mayanja (yerekana ingaruka z’ukuri guhishe) aba bose bakaba basanzwe ari inshuti kandi ari abahanga mu byo bakora byose .

“Makula” iza ku isonga hamwe n’abakandida 12, harimo Umukinnyi mwiza wa Kalema. Abandi bahatanira ibihembo harimo “Soccer Heart” ya Kevin Jones Nabukenya na “Lions of Buganda” n’izindi.

Biteganyijwe ko ibirori byo gutanga ibihembo ku batsinze uyu mwaka, bizaba tariki 7 Kamena 2024, hakazahembwa ibyiciro 25, aho ibirori bizabera ntiharatangazwa.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27