Abasivili bishwe muri Ukraine bamaze kurenga 3,000

Abasivili bishwe muri Ukraine bamaze kurenga 3,000

Abasivili bamaze kugwa mu ntambara u Burusiya bwashoje kuri Ukraine bamaze kurenga 3,000 nk’uko byatangajwe n’Ibiro by’Umuryango w’Abibumye bishinzwe uburenganzira bwa muntu (OHCHR).

OHCHR ivuga ko abasivili  3,153 ari bo  bamaze gupfa hatabariwemo abasilikare bapfuye guhera taliki ya 24 Gashyantare 2022.

Iyo mibare yiyogereyeho abantu 254 babuze ubuzima guhera ku wa Gatanu, bikaba binavugwa ko umubare nyakuri ushobora kuba uri hejuru cyane bitewe n’ingorane zikiri mu kubona amakuru. 

Abenshi bishwe n’ibisasu biturika bikangiza ahantu hagari cyane, nka za misile ndetse n’ibitero by’indege zitatangaje uruhande rubirasa nubwo hari abavuga ko ibyinshi muri byo nyabaga bitewe n’i Burusiya. 

U Burusiya buvuga ko ibikorwa byabwo ari “operasiyo idasanzwe” yo kwambura intwaro Ukraine no kwirinda ba gashakabuhake. 

Ni mu gihe Leta ya Ukraine n’Uburengerazuba bw’Isi bivuga ko ibyo u Burusiya bwitwaza mu kugaba ibitero nta shingiro bifite. 

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27