Ba Ofisiye batanu ba RDF basoje amasomo y’imyaka ine muri Qatar

Ba Ofisiye batanu ba RDF basoje amasomo y’imyaka ine muri Qatar

Abasirikare batanu bo ku rwego rwa Ofisiye mu Ngabo z’u Rwanda (RDF) basoje amasomo bari bamazemo imyaka ine muri Qatar, binyuze mu bufatanye bw’u Rwanda n’icyo gihugu cyo mu Burasirazuba bwo Hagati.

Ibirori byo kwishimira iyo ntambwe ikomeye byabaye kuri uyu wa 22 Mutarama 2026, nk’uko na Ambasade y’u Rwanda muri Qatar yibitangaje kuri X.

Abo basirikare b’u Rwanda bize mu mashuri ya gisirikare atandukanye yo muri Qatar, aho bakuye ubumenyi bunyuranye mu bijyanye n’uyu mwuga wo kurinda ubusugire bw’Igihugu.

Ibirori byo gusoza ayo masomo byitabiriwe n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, ari kumwe n’abayobozi bakuru batandukanye bo muri icyo gihugu.

Muri ibi birori, u Rwanda rwari ruhagariwe na Col. Bernard Niyomugabo ushinzwe ibikorwa bya gisirikare (Defence Attaché) muri Ambasade y’u Rwanda muri Qatar.

Abo basirikare biyongereye ku bandi icyenda basoje amasomo nk’ayo muri Mutarama 2025.

U Rwanda ni inshuti ya Qatar, aho ibihugu byombi bifitanye umubano mu ishoramari ndetse n’umutekano. Mu bihe bitandukanye, abasirikare b’u Rwanda bakomeje guhabwa amahugurwa mu mashuri ya gisirikare ya Qatar no gufatanya mu kurwanya ibyaha, n’izindi nzego z’umutekano.

Abasirikare ba RDF bari bamaze imyaka ine bahabwa amasomo muri Qatar bari kumwe n’abo mu bindi bihugu
Ibirori byo gusoza amasomo byitabiriwe n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani
Abasirikare batanu ba RDF basoje amasomo y’imyaka ine baherewe muri Qatar
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27