Abasirikare 2 b’u Rwanda bari bashimuswe na Congo barekuwe

Abasirikare 2 b’u Rwanda bari bashimuswe na Congo barekuwe

Nkuko byasohotse mu itangazo ryasohowe n’Ubuyobozi Bukuru bw’Ingabo z’u Rwanda, buratangaza ko abasirikare babiri ba RDF bari bashimuswe mu mpera z’ukwezi kwa Gicurasi, barekuwe ndetse bakaba bagarutse amahoro.

Itangazo ryasohowe n’igisirikare cy’u Rwanda kuri uyu wa Gatandatu taliki 11 Kamena, rivuga ko abo basirikare babiri ba RDF bari bashimutiwe ku Mupaka w’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo RDC ku wa 28 Gicurasi Ubwo bari bacunze umutekano.

Iri tangazo riragira riti” RDF yishimiye kumenyesha ko abo basirikare babiri batekanye bamaze kugaruka mu Rwanda”.

Iri tangazo rikomeza rivuga ko abo basirikare barekuwe nyuma yuko habaye ibiganiro bya dipolomasi byabaye hagati y’Abakuru b’Ibihugu byombi (u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya congo) ndetse n’Umukuru w’Igihugu w’Angola uri muri ibi biganiro nk’umuhuza.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27