Abapolisi b’u Rwanda muri MINUSCA bavuye abaturage bimuwe n’imyuzure

Abapolisi b’u Rwanda muri MINUSCA bavuye abaturage bimuwe n’imyuzure

Ku wa Gatanu, tariki ya 21 Ukwakira, abapolisi b’u Rwanda bari  mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro muri Repubulika ya Santarafurika (MINUSCA), batanze ubufasha bw’ubuvuzi ku baturage bavanywe mu byabo n’imyuzure yatewe n’imvura nyinshi iherutse kugwa mu minsi yashize.

Amatsinda abiri y’abapolisi b’u Rwanda akorera mu Murwa Mukuru Bangui; RWAFPU-1 na PSU ni yo yazindukiye mu gikorwa cyo gufasha abaturage baherutse gukurwa mu byabo n’imyuzure bimurirwa mu kigo cy’amashuri abanza (Primaire) giherereye ahitwa Kina muri ‘Arrondissement’ ya 3.

Iki gikorwa cy’ubutabazi cyateguwe n’ishami rishinzwe guhuza ibikorwa by’Umuryango w’Abibumbye muri Santarafurika rikorera mu Murwa Mukuru Bangui (JTFB) mu rwego rwo gufasha abaturage.

Nibura abantu 120 basuzumwe bahabwa ubuvuzi ku buntu ndetse hatangwa n’ibiribwa ku baturage bugarijwe n’inzara.

Iki gikorwa kandi cyitabiriwe n’uwungirije intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye (DSRSG) Lizbeth Cullity, n’Umuyobozi ushinzwe ibikorwa bihuriweho mu butumwa bw’Umuryango w’abibumbye (JTFB); Brig. Gen. Alognim Takougnadi n’intumwa zoherejwe na Minisiteri y’Ubuzima muri Santarafurika.

Amatsinda y’abapolisi b’u Rwanda; FPU-1 na PSU akorera mu Murwa Mukuru Bangui mu gihe hari irindi tsinda FPU-2 rikorera ahitwa Kaga-Bandoro, nko mu bilometero 400 uvuye Bangui.

PSU ifite inshingano zo kurinda abayobozi bakuru barimo Intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye n’abamwungirije, Minisitiri w’Intebe wa Santarafurika, Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Minisitiri w’Ubutabera, Umuyobozi wa Polisi mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri icyo gihugu (UNPOL) n’abandi.

Mu gihe FPU mu nshingano zayo harimo gucunga umutekano n’ituze rusange, gutanga ubufasha ku baturage bo mu nkambi no kubarindira umutekano, no kurinda ibikorwaremezo by’umuryango w’abibumbye.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27