Abanyapalesitina bari baravanywe mu byabo n’intambara bari gutahuka

Abanyapalesitina bari baravanywe mu byabo n’intambara bari gutahuka

Abanyepalestine bari barakuwe mu byabo n’intambara ya Isiraheli batangiye gutahuka berekeza mu Majyaruguru ya Gaza nyuma yuko impande zombi zumvikanye agahenge ndetse kagatangira kubahirizwa.

Ibihumbi by’Abanyapalesitina bari baravanwe mu byabo kuri uyu wa Gatanu bongeye gusubira mu ngo zabo ndetse n’Ingabo za Isiraheli zatangira kuva mu bice bimwe  zari zarafashe.

Amashusho y’Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters yagaragaje umuhanda munini wuzuye abaturage benshi ba Gaza bari barahunze batahukanye akanyamuneza berekeza mu bice bahoze batuyemo.

Ingabo za Isiraheli (IDF) zavuze ko  ziri gukurikiza ibyemeranyijweho hashingiwe ku byasabwe na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump aho;  icyiciro cya mbere cy’amasezerano y’agahenge n’ihererekanya ry’imfungwa byatangiye kubahirizwa.

Ayo masezerano kandi yemeza ko imodoka zitwara imfashanyo z’ibiribwa n’imiti zikomeza kwinjira muri Gaza mu rwego rwo gukomeza gufasha abaturage kubona ibyo kurya.

Israheli kandi yatangaje ko izarekura abantu 250 b’Abanyapalestne bari bafungiwe imyaka myinshi mu magereza ya Isiraheli ndetse n’abandi 1 700 bashimutiwe muri Gaza mu gihe cy’intambara.

Ni mu gihe mu masaha 72 ari imbere noneho hazarekurwa abantu 48 b’Abanyesiraheli bikaba byizewe ko 20 muri bo bakiri bazima.

Abanyapalesitina bari barakuwe mu byabo n’intambara ya Isiraheli bari gutahuka
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27