Abahinzi n’aborozi bagiye koroherezwa  kubona inguzanyo

Abahinzi n’aborozi bagiye koroherezwa  kubona inguzanyo

Mu rwego rwo guteza imbere urwego rw’ubuhinzi n’ubworozi, Guverinoma y’u Rwanda igiye gutangiza umushinga mugari uzafasha abahinzi n’aborozi kubona inguzanyo bakishyura inyungu itageze ku 10%.

Ni bimwe mu byagarutsweho na Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente Edouard uyu munsi ku wa 4 Mata 2022, ubwo yagezaga ku bagize Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi ibirebana n’ibikorwa bya Guverinoma byo kugeza inyongeramusaruro ku bahinzi n’aborozi.

Abadepite n’Abasenateri bakaba bamugejejeho ikibazo cy’uko abikorera ubona bashyize ingufu mu gushora   imari mu buhinzi n’ubworozi ariko ibigo by’imari ntibiborohereze kubona inguzanyo.

Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente yasobanuye ko hari umushinga munini Guverinoma  y’u Rwanda igiye gushoramo amafaranga y’u Rwanda arenga  miliyari  350, bikaba biteganyijwe ko muri Nyakanga uyu mwaka uzaba watangiye. 

Yagize ati: “ Ni umushinga uzaba ufite igice kimwe cyo koroshya inguzanyo mu buhinzi, twafashe intego y’uko tugomba gutanga  inguzanyo ku bahinzi muri iyo porogaramu inyungu itageze ku 10% kugira ngo abahinga bakanorora babone inguzanyo ku mafaranga make”.

Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente yagaragaje ko bizatangira ari umushinga wa Leta, amafaranga agende anyuzwa mu mabanki abaturage babashe kuyabona, kandi akaba ari gahunda izakomeza uko abagujije bazajya bagenda bishyura amafaranga  azajya yongera agurizwe n’abandi.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27