Queenland: Abanyarwanda n’inshuti zabo bibutse Jenoside basabwa kurwanya abayipfobya

Queenland: Abanyarwanda n’inshuti zabo bibutse Jenoside basabwa kurwanya abayipfobya
Abanyarwanda n'inshuti zabo bakoze urugendo rwo kwibuka

Umuryango w’Abanyarwanda n’inshuti zabo basaga 200 batuye Queenland muri Australia, bibutse ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Mu mpera z’icyumweru gishize, gahunda yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi yatangijwe n’urugendo rwo kwibuka rwatangiriye i Captain Burk Park rwerekeza ku Kigo Ndangamurage cya Queenland.

Urugendo rwo kwibuka rwitabiriwe na Ambasaderi Uwihanganye Jean de Dieu na Michael Roux, Umujyanama Mukuru w’u Rwanda i Melbourne.

Hafashwe umunota wo kwibuka Abatutsi bazize Jenoside mu 1994, hacanwa n’urumuri rw’icyizere nk’ikimenyetso cy’uko Jenoside yakorewe Abatutsi itazongera kubaho, bijyana n’indirimbo zikubiyemo ubutumwa bufasha Kwibuka.  

Umuhoza Frida warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi akaba n’umwanditsi w’igitabo “Chosen To die, Destined to Live”, mu buhamya bwe yavuze ko ku myaka 14 yabonye abantu bashyingurwa ari bazima ubwo Jenoside yakorerwaga Abatutsi.

Dr Yves Bugingo, Umunyarwanda utuye i Brisbane mu kiganiro yatanze, yagarutse ku buryo bukoreshwa n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi n’uruhare rw’urubyiruko mu kurwanya icyaha cya Jenoside.

Ambasaderi Uwihanganye Jean de Dieu yasabye abitabiriye gahunda zo kwibuka kugira uruhare mu kurwanya abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yibukije ko ubushakashatsi bwagaragaje ko ihakana rya Jenoside ari yo ngingo ya nyuma ikoreshwa n’abateguye bakanashyira mu bikorwa Jenoside.

Yagize ati: “Umubare w’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi uriyongera cyane ku Isi by’umwihariko Queenland muri Australia”.

Amb. Uwihanganye agaragaza ko hari itsinda rito ry’abanyarwanda bategura inama ngarukamwaka zigamije gupfabya Jenoside yakorewe Abatutsi, bakavuga ko bibuka Jenoside y’Abanyarwanda.

Ashimangira ko ibyo biri mu mugambi wabo wo gushyira imbere ingengabitekerezo ya Jenoside bagamije gusa guhakana iyakorewe Abatutsi.

Avuga ko kuri iyi ngingo Abanya-Australia bashobora kuyobywa kubera kubwirwa amateka atari ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27