Nzatanga indirimbo igihe cyose nzaba nshoboye kuvuga- Beyonce

Nzatanga indirimbo igihe cyose nzaba nshoboye kuvuga- Beyonce

Umuhanzi w’icyamamare mu njyana ya Amapiano muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Beyonce Knowles-Carter, avuga ko nta gahunda yo kuzajya mu zabukuru ngo ahagarike gukora umuziki afite, igihe cyose azaba agishoboye kuvuga.

Yabigarutseho mu kiganiro GQ (Gentlemen’s Quarterly) kuri uyu wa gatatu tariki 11 Nzeri 2024, ubwo yari abajijwe niba ateganya kuzajya mu kiruhuko akareka umuziki kubera izabukuru.

Mu gusubiza ikibazo yari abajijwe cy’uko ashobora kuzareka umuziki akajya muzabukuru, Beyonce w’imyaka 43 y’amavuko yavuze ko nta na rimwe bizabaho.

Ati: “Nta na rimwe inganzo ijya mu zabukuru, nzatanga indirimbo igihe cyose nzaba nshoboye kuvuga kuko ubutumwa buhoraho.”

Muri icyo kiganiro kandi uyu muhanzi yanavuze ko asanga ubuzima bwo kuba icyamamare rimwe na rimwe ari nko kuba muri gereza.

Yagize ati: “Hari igihe ubuzima bw’ubwamamare bumera nka gereza kuko uragenda ugasa nkaho ubereyeho abandi bantu, ku buryo niyo utashyira hanze ibyo bagutegerejeho (indirmbo), usanga wishyuzwa, ukaba wanabwira amagambo akomeretsa.”

Yongeraho ati: “Njye ntabwo mparanira kuba intungane mu maso y’abantu, ahubwo mparanira ubuziranenge by’ibyo ntanga, ni byiza ko abakunzi banjye bamenya ko nkora umuziki ku muvuduko wanjye sinkorera ku muvuduko w’abandi bahanzi mu rwego rwo kwita cyane ku buziranenge.”

Beyonce Knowles-Carter yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo Halo, Single Ladies, Ya ya, My rose n’izindi.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27