U Bushinwa n’u Rwanda dusangiye byinshi – Amb Wang Xuekun

U Bushinwa n’u Rwanda dusangiye byinshi – Amb Wang Xuekun

Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, Wang Xuekun, avuga ko u Rwanda n’igihugu ahagarariye mu Rwanda basangiye byinshi birimo n’umubano w’ibihugu byombi ushingiye ku butwererane.

Yabigarutseho ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki 11 Nzeri 2024, mu kiganiro n’abanyamakuru cyagarukaga ku myanzuro y’Inama y’Ihuriro ku bufatanye hagati y’u Bushinwa na Afurika (FOCAC) ndetse n’umubano w’ibihugu byombi.  

Ni inama yitabiriwe n’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma 53 bo muri Afurika barmo na Perezida wa Repubulika y’u Rwnada Paul Kagame, Ubuyobozi bw’Afurika Yunze Ubumwe (AU) n’Umunyamabanga Mukuru wa Loni.

Amb. Wang yavuze ko Perezida Kagame na Mugenzi we w’u Bushinwa, Xi Jinping bayoboye inama ivuga ku mubano w’u Rwanda n’u Bushinwa.

Ati: “Abakuru b’Ibihugu bombi bumvikanye ku buryo bwimbitse umubano w’ibihugu byombi n’ubufatanye buteganyijwe. Bemeranyijwe gushyigikirana, kuzamura umubano w’u Bushinwa n’u Rwanda ndetse no guteza imbere ubufatanye.

U Bushinwa bushimira u Rwanda uruhare rugira mu kugarura amahoro no gucunga umutekano muri Afurika.”

Yavuze ko u Rwanda rukurikiza byimazeyo ihame ry’u Bushinwa kandi rugashyigikira icyo gihugu mu kugera ku bumwe bwacyo.

Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda yavuze ko mu nama yahuje Perezida Kagame na Mugenzi we w’u Bushinwa Xi Jinping, impande zombi zagaragaje icyerekezo zisangiye n’ubushake buhare mu guteza imbere imiyoborere.

Abakuru b’Ibihugu bemeranyijwe guteza imbere umubano ushingiye ku guteza imbere ingeri zitandukanye zirimo ibikorwa remezo, ubuhinzi, imikorere y’ibyogajuru n’ibindi.

Ubwo Inama y’Ihuriro ku bufatanye hagati y’u Bushinwa na Afurika yabaga, u Bushinwa n’u Rwanda byasinyanye amasezerano yo guteza imbere iyoherezwa ry’ubuki mu Bushinwa, ikoranabuhanga n’itumanaho, itangazamakuru ndetse n’Abikorera.

Vice Premier Ding Xuexiang wahagarariye inama zimwe na zimwe mu izina rya Xi Jinping, yavuze ko yitabiriye ibikorwa byose birebana n’u Rwanda bityo akavuga ko urugendo rwa Perezida Kagame mu nama ya FOCAC rwagenze neza.

Amb. Wang yavuze ko Perezida Kagame yagiranye ikiganiro n’ibitangazamakuru byo mu Bushinwa avuga ko u Bushinwa bugira uruhare mu iterambere ry’u Rwanda.

Yakomoje ku bwubatsi bw’imihanda yubakwa n’Abashinwa hirya no hino mu gihugu no mu Mujyi wa Kigali, IPRC Musanze, urugomero rwa Nyabarongo II rwagize uruhare mu guteza imbere imibereho y’abaturage n’ubukungu.  

Perezida w’u Bushinwa Xi Jinping yagiye ahura n’Abakuru b’Ibihugu by’Afurika umwe kuri umwe bakaganira ku cyateza imbere ubutwererane hagati y’ibihugu byombi.

Xi Jinping yavuze ko u Bushinwa bizakomeza kwagura isoko ryabwo byumwihariko muri Afurika.

Bizatanga amahirwe yo guteza imbere umubano n’ibindi bihugu harimo n’ibihugu 33 by’Afurika.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27