Basketball: Prince Ibeh yagarutse muri Patriots yitegura Playoffs

Basketball: Prince Ibeh yagarutse muri Patriots yitegura Playoffs

Ikipe ya Patriots BBC yitegura imikino ya Kamarampaka yatangaje ko yongeye gusinyisha Prince Ibeh Chinenye Umwongereza w’Umunyarwanda ufite inkomoko muri Nigeria.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 29 Kanama 2024, ni bwo iyi kipe yabyemeje ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo.

Uyu mukinnyi w’imyaka 30 agarutse muri Patriots BBC yaherukaga gukinira mu Mikino ya BAL 2021.

Ubwo aheruka mu Rwanda mu 2023 yafashije APR BBC kwegukana igikombe cya shampiyona yaherukaga mu 2009.

Ibeh yakiniye ikipe y’Igihugu mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika ‘AfroBasket’.

Ibeh yakinnye mu bihugu bitandukanye birimo Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Taiwan, Uruguay, u Budage n’u Bwongereza. Uyu mu ‘Pivot’, apima metero 2.8 n’ibilo 110.

Patriots BBC izatangira Imikino ya Kamarampaka ku wa Gatanu, tariki 30 Kanama 2024, ikina na Kepler BBC saa Kumi n’Ebyiri muri Petit Stade.

Prince Ibeh yaheruka mu Rwanda mu 2023 akinira APR BBC
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27