Kiyovu Sports yatangiye neza Shampiyona itsinda AS Kigali

Kiyovu Sports yatangiye neza Shampiyona itsinda AS Kigali

Kiyovu Sport yatsinze AS Kigali Ibitego 2-1 mu mukino w’ikirarane w’umunsi wa mbere wa Shampiyona utarabereye igihe. 

Uyu mukino wabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Kanma 2024, kuri Kigali Pele Stadium.

Ku ikubitiro wari washyizwe ku wa Gatanu tariki 16 Kanama 2024, ugirwa ikirarane nyuma y’aho AS Kigali isabye Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda (FERWAFA) kuwegeza inyuma kuko yari itarakomorerwa n’Ishyirahamwe rya Ruhago ku Isi (FIFA) kwandikisha abakinnyi kubera ideni yari ibereyemo abakinnyi.

AS Kigali yatangiye umukino ihererekanya neza umupira ari nako isatira izamu rya Kiyovu Sports.

Ku munota  wa 15 gusa AS Kigali yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na rutahizamu wayo ukomoka mu gihugu cy’u Burundi, Hussein Shaban Tchabalala, akoresheje umutwe ku mupira warI uzamuwe na Mark Nkubana ku ruhande rw’iburyo.

Nyuma yo gutsindwa igitego igitego kiyovu sports yagarutse mu mukino itangira gusatira izamu rya AS Kigali. 

Mbere y’uko Igice cya mbere kirangira Kiyovu Sport yabonye igitego cyo kwishyura cyatsinzwe na na Hakim Diene.

Igice cya mbere cyarangiye amakipe anganyije igitego 1-1. 

Mu gice cya kabiri amakipe yombi yagarutse asatirana ku mpande zombi buri kipe ishaka igitego cya kabiri.

Ku munota wa 75’ Kiyovu Sports yabonye igitego cya kabiri cyatsinzwe na Mugisha Desire ku mupira wagaruwe n’umunyezamu Hakizimana Adolphe ahıta ashyira umupira mu rushundura. 

Mbere y’uko umukino urangira Umusifuzi wa Kane yongeyeho iminota 10 y’inyongera 

İyi minota yihariwe cyane n’ikipe y’Umujyi wa Kigali yashakaga igitego cyo kwishyura.

Ku munota wa 90+5 AS Kigali yashoboraga kubona igitego cyo kwishyura Kuri koruneri yatewe na Rwabuhi Ashyiraho umutwe umupira ukurwamo n’umuzamu Nzeyurwanda Djihad wagize umukino mwiza.

Umukino warangiye Kiyovu Sports itsinze AS Kigali ibitego 2-1 mu mukino w’ikirarane w’Umunsi wa Mbere itangirana amanota atatu muri Shampiyona ya 2024/25. 

Shampiyona y’ Rwanda 2024/25 izakomeza kwa Gatanu tariki 23 Kanama 2024 hakinwa umunsi wa Kabiri Gasogi United izakira Marines saa cyenda kuri Kigali Pele Stadium nyuma yaho Rayon Sports izakira Amagaju saa kumi n’Ebyiri kuri Kigali Pele Stadium.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27