Mimosa yahererekanyije ububasha na Nyirishema wamusimbuye muri MInisiteri ya Siporo

Mimosa yahererekanyije ububasha na Nyirishema wamusimbuye muri MInisiteri ya Siporo

Uwari Minisitiri wa Siporo Munyangaju Aurore Mimosa, yahererekanyije ububasha na Minisitiri mushya Nyirishema Richard wamusimbuye kuri izo nshingano.

Ku wa 16 Kanama 2024, ni bwo Perezida wa Repubulika Paul Kagame yashyizeho abagize Guverinoma barimo Abaminisitiri 21 n’Abanyamabanga ba Leta 9 muri za minisiteri zitandukanye.

Minisiteri ya Siporo n’imwe muri Minisiteri eshatu zahawe abayobozi bashya, aho Minisitiri wa Siporo yagizwe Nyirishema Richard wari Visi Perezida mu Ishyirahamwe ry’Umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA) asimbuye Munyangaju Aurore Mimosa wagiye kuri uyu mwanya mu 2019.

Umuhango wo guhererekanya ububasha kuri abo bayobozi wabereye ku cyicaro cya Minisiteri ya Siporo, kuri uyu wa 20 Kanama 2024, witabirwa n’abandi bayobozi b’amashyirahamwe b’imikino itandukanye.

Nyirishema Richard yari amaze imyaka 12 ari Visi Perezida mu Ishyirahamwe rya Basketball mu Rwanda (FERWABA) ushinzwe amarushanwa n’Ikipe y’Igihugu yagezemo 2016.

Yabaye Umuyobozi wa Tekiniki muri mbere FERWABA y’uko azamurwa mu ntera.

Nyirishema yakinnye mu kipe yahoze yitwa Generation 2000 itakibaho no ikipe y’igihugu ya Basketball muri za 2000.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27