Nyirishema Richard wagizwe Minisitiri wa Siporo ni muntu ki?

Nyirishema Richard wagizwe Minisitiri wa Siporo ni muntu ki?

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yashyizeho abagize Guverinoma barimo Abaminisitiri n’Abanyamabanga ba Leta muri Minisiteri zitandukanye.

Muri Minisiteri eshatu zirimo n’iya Siporo zahawe abayobozi bashya aho Minisitiri wa Siporo yagizwe Nyirishema Richard wari usanzwe ari Visi Perezida mu Ishyirahamwe ry’Umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA) asimbuye Munyangaju Aurore Mimosa wagiye kuri uyu mwanya mu 2018.

Nyirishema Richard yari amaze imyaka 12 ari Visi Perezida mu Ishyirahamwe rya Basketball mu Rwanda (FERWABA) ushinzwe amarushanwa n’Ikipe y’Igihugu yagezemo 2016. Yabaye Umuyobozi wa Tekinike muri mbere FERWABA y’uko azamurwa mu ntera.

Nyirishema yakinnye mu ikipe yahoze yitwa Generation 2000 itakibaho no mu ikipe y’igihugu ya Basketball muri za 2000.

Nyirishema yize muri KIST mu 1998-2003 ahakura impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza muri Engineering and Environmental Technologies.

Mu 2008 yabonye diploma muri Integrate water resources management yakuye muri Muroran Institute of Technology yo mu Buyapani.

Richard yakoze imyaka 8 mu mushinga wa SNV, Umuryango udaharanira inyungu w’abaholandi ugamije kugeza amazi meza, ibiryo n’ingufu ku baturage.

Nyirishema agizwe Minisitiri wa siporo yari Senior Water Supply Manager/ Isoko y’Ubuzima Project, umushinga wa Water for People kuva mu 2021.

Iyo uvuze Nyirishema ni nk’aho uba uvuze Basketball, gusa yigeze kwitabira Kigali International Peace Marathon mu cyiciro cya Run for peace. Ni umugabo uvuga make, ababa hafi ya FERWABA bemeza ko yari ubwonko bw’iri shyirahamwe cyane cyane mu mishinga n’imiyoborere.

Nyirishema Richard yagizwe Minisitiri wa Siporo
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27