Abapolisi b’u Rwanda bahuguriwe gucunga umutekano wo mu mazi mu Butaliyani

Abapolisi b’u Rwanda bahuguriwe gucunga umutekano wo mu mazi mu Butaliyani

Abapolisi batatu bo mu Ishami rishinzwe gucunga umutekano wo mu mazi (Marine Unit), bakubutse mu gihugu cy’u Butaliyani, aho bari bitabiriye amahugurwa abagira abarimu mu bijyanye n’ibikorwa byo gucunga umutekano wo mu mazi.

Ni imyitozo yaberaga mu Nyanja ya Mediterane itangwa n’abarimu bo mu Kigo Mpuzamahanga gitanga ubumenyi mu byo koga cyitwa ‘Genoa Scuba Diver Centre’ mu gihe cy’ibyumweru bitatu, ikaba yari igamije kubungura ubumenyi na tekiniki bazifashisha mu guhugura abandi.

Bize amasomo atandukanye arimo abongerera ubumenyi bwo kwigisha ibijyanye no gucunga umutekano wo mu mazi, ubuhanga mu byo koga, amarondo yo gucunga umutekano mu mazi, kwirinda ibyago no gukumira ibyaha bikorerwa mu mazi, gukora igenzura n’isuzumabikorwa, gutegura igenamigambi rijyanye n’ibikorwa, itumanaho n’ubuyobozi n’ibindi.

Yateguwe mu bufatanye busanzweho hagati ya Polisi y’u Rwanda na Carabinieri yo mu Butaliyani nk’uko bikubiye mu masezerano yashyizweho umukono mu mwaka wa 2017 n’inzego zombi, agamije gufatanyiriza hamwe no kongera ubushobozi bw’inzego zombi harimo n’amahugurwa.

Aya mahugurwa yiyongera ku yandi menshi atandukanye yagiye akorwa n’abapolisi bo muri iri shami, haba imbere mu gihugu no hanze yacyo mu bihe bitandukanye.

Akorwa binyuze mu bufatanye n’abafatanyabikorwa ba Polisi y’u Rwanda barimo Ikigo cy’Umuryango w’Abibumbye gishinzwe amahugurwa n’Ubushakashatsi (UNITAR), Carabinieri yo mu Butaliyani, Ikigo gitanga ubumenyi mu byo koga cyo muri Israel, Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) n’abandi batandukanye.

Amahugurwa ni amahirwe afasha abakozi gushimangira ubumenyi no kwiga ubundi bushya, bikabafasha kunoza imikorere no gukora kinyamwuga buzuza neza inshingano zabo, umusaruro ukiyongera.

No muri Polisi y’u Rwanda, amahugurwa ni amwe muri gahunda z’ibanze zifashishwa mu kubaka ubushobozi hazamurwa by’umwihariko urwego rw’ubumenyi na tekiniki bigendanye n’igihe kandi byujuje ibipimo byo ku rwego mpuzamahanga mu rwego rwo kurushaho kunoza imitangire ya serivisi.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27