Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Kenya yeguye 

Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Kenya yeguye 

Uwari Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya  Kenya, Japheth Koome yeguye ku mirimo ye ndetse na Perezida w’icyo gihugu Dr William Ruto yemera ubwegure bwe. 

Kuri uyu wa Kane tariki ya 12 Nyakanga 2024, Perezida Ruto, yashimiye Koome ku byo yakoreye Igihugu ndetse anamwifuriza ishya n’ihirwe mu gihe kizaza.

Japheth Koome, yeguye ku mirimo ye nyuma yo kwamaganwa bikomeye kubera ubugizi bwa nabi bw’abapolisi ba Kenya bakoreye mu myigaragambyo iherutse kuba, y’urubyiruko rw’itsinda ryiyise GenZ yamagana izamurwa ry’imisoro.

Perezida Ruto ashingiye ku bubasha afite yashyizeho Douglas Kanja, nk’umuyobozi Mukuru wa Polisi w’Agateganyo.

Kanja yari asanzwe ari Umuyobozi Mukuru wungirije wa Polisi ya Kenya.

Azakomeza izo nshingano kugeza igihe hashyiriweho undi muyobozi  n’Inteko Ishinga Amategeko ya Kenya  ikamwemeza.

Perezida Ruto kandi yanashyizeho, Patrick Mwiti Arandu, nka Komiseri Mukuru ushinzwe amagereza.

Eliud Lagat yagizwe Umuyobozi Mukuru  wungirije w’agateganyo  wa Polisi ya Kenya mu gihe James Kamau yagizwe Umuyobozi w’agateganyo ushinzwe ibikorwa bya Polisi.

Bibaye mu gihe kuri uyu wa Kane tariki ya 11 Nyakanga 2024, Perezida Ruto yafashe icyemezo cyo gusesa Guverinoma yose ya Kenya biturutse ku gitutu cy’abaturage bamusabaga kuyikuraho kuko ngo itakoraga mu nyungu z’abaturage.

Kugeza ubu Minisiteri zose muri Kenya zirimo kuyoborwa by’agateganyo n’abari basanzwe ari Abanyamabanga  bahoraho bazo.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27