Amafaranga Davido yahawe mu bukwe yibwira ko adahuye nayo yacyuye mu rugo

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Nyakanga 3, 2024
  • Hashize imyaka 2
Image

Umuhanzi w’injyana ya Afrobeats wo muri Nigeria David Adeleke, wamenyekanye nka Davido, yinubiye kuba amafaranga we n’umugore we bacyuye mu rugo adahuye nayo bahawe mu bukwe bwabo.

Davido yabitangarije kimwe mu bitangazamakuru byo muri Nigeria, avuga ko mu bukwe bwe haje abanyacyubahiro batandukanye kandi bose bakamuha amadolari mu rwego rwo kumwubakira, aho birinze kumuha ama Naira (Amafaranga akoreshwa muri Nigeria) kubera kwirinda ko yata agaciro.

Davido yavuze ko amafaranga yatewe hejuru mu bukwe bwe adahuye nayo we n’umugore we batwaye mu rugo.

Yanditse agira ati: “Mu mashusho yo mu bukwe bwanjye hagaragaye abantu baterera amadolari hejuru akatugwaho nk’imvura, ariko ayo madolari yose yatewe hejuru n’abakomeye bitabiriye ubukwe bwacu, ntaho ahuriye n’ayo twacyuye mu rugo.”

Bamwe mu banyacyubahiro bitabiriye ubukwe bwa Davido n’umugore we Chioma barimo uwahoze ari Perezida wa Nigeria Olusegun Obasanjo, Ooni wa Ife Umwami w’Ubwami bwa Yoruba, Oba Adeyeye Ogunwusi, Guverineri Godwin Obaseki, Guverineri Ademola Adeleke, Udom Emmanuel n’abandi.

Davido yasabye Chioma kuzamubera umugore mu 2019, babana mu 2023, ariko bakaba barakoze ubukwe tariki 25 Kamena 2024, bwabereye mu kirwa cya Victoria i Lagos.

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Nyakanga 3, 2024
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE