Abikorera biyemeje ko bagiye guhindura isura y’Umujyi wa Kayonza

Abikorera biyemeje ko bagiye guhindura isura y’Umujyi wa Kayonza

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza yayoboye inama nyunguranabitekerezo ihuje abikorera n’ubuyobozi bw’Akarere, aho bunguranye inama ku iterambere ry’Umujyi wa Kayonza, abikorera biyemeje ko bagiye kubigira ibyabo.

Atangiza iyi nama nyunguranabitekerezo, Meya w’Akarere ka Kayonza Nyemazi John Bosco yabanje gushimira abikorera bitabiriye, ababwira ko igamije kurebera hamwe uko bafatanya mu guharanira iterambere ry’Akarere.

Ati: “Impamvu twabatumiye muri iyi nama, turifuza kuganira nk’abikorera bo mu Karere ka Kayonza kandi bahafite ibikorwa kugira ngo turebere hamwe uko twateza umujyi wacu imbere.”

Yongeyeho ati: “Turifuza kandi kuganira ku mishinga irambye, muri uyu mujyi hari abafite ibibanza bitubatse hari abahafite inzu zitavuguruye, tukaba tugomba kungurana ibitekerezo kugira ngo uyu mujyi wacu wubakwe ku buryo bujyanye n’igihe”.

Meya yagaragaje ko igihugu kitegura kwakira inama ya CHOGM. Yabwiye abitabiriye inama ko igihugu kizaba gifite abashyitsi benshi bakeneye serivisi zitandukanye, abasaba kubitegura bavugurura inzu, bakubaka za Hotel ariko bakita cyane ku isuku.

Umuyobozi w’abikorera mu Karere ka Kayonza yashimiye ubuyobozi bw’Akarere kuba bukomeje gushyigikira umuco mwiza wo kujya inama.

Ati: “Tugomba kwishakamo imbaraga tukishyira hamwe kugira ngo dukore imishinga minini, tubyaze amahirwe akarere kacu turabizi ko ari Akarere k’ubukerarugendo. Tugomba gukora imishinga migari ijyanye n’isura Kayonza ikwiye kugira.

Abitabiriye inama batanze ibitekerezo bitandukanye, bose bakaba bashimiye ubuyobozi bw’Akarere bwateguye iyi inama nyunguranabitekerezo.

Biyemeje ko bagiye kuvugurura umujyi basiga amarangi ku nzu, bakanatera ibiti byiganjemo imikindo imbere y’inzu z’aho bakorera ndetse no ku mihanda.

Meya yasoje ashimira abitabiriye inama uburyo batanze ibitekerezo, abasaba gushyira mu bikorwa imyanzuro yafatiwe muri iyo nama.

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza John Bosco Nyemazi yashishikarije abikorera bo muri ako Karere guhindura isura y’Umujyi wa Kayonza ( Foto Akarere ka Kayonza)
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27