Muhanga: Ndiza barishimira ko babonye imbangukiragutabara izoroshya imyivurize

  • Imvaho Nshya
  • Kamena 22, 2024
  • Hashize imyaka 2
Image

Abatuye mu gice cy’imisozi ya Ndiza barishimira ko ibitaro bya Nyabikenke bahawe imbangukiragutabara, aho ije isanga indi byahawe mu kwezi gushize kwa gatanu uyu mwaka, igafasha guhabwa serivisi ku buryo bunoze kandi bwihuse.

Umubyeyi wo mu Murenge wa Kibangu waje kubyarira ku bitaro bya Nyabikenke byahawe iyo mbangukiragutabara, aravuga ko iyo ngobyi y’abarwayi igiye kubafasha kujya bagera kwa muganga batararemba.

Ati: “Icyo ndi kwishimira ni imodoka yo gutwara abarwayi yahawe ibitaro byacu twahawe na Muzehe wacu Paul Kagame, kuko ubu twari dufite ikibazo cyo kuba iyari ihari ari imwe kuyihamagara wasangaga ngo ize gutwara umurwayi ku kigo nderabuzima cyacu itaboneka kubera kujya ahandi, ariko kuri ubu tubonye izajya iyunganira mu kutugeza kubitaro”.

Undi mubyeyi na we wivuriza ku bitaro bya Nyabikenke uyagize ati: “Mu by’ukuri iki gice dutuyemo cya Ndiza ni kinini cyane ku buryo imbangukiragutabara imwe itashoboraga kukigeramo cyose, aho hari igihe umujyanama yayihamagaraga ugasanga ntibonetse yagiye kuzana umurwayi nka Nyabinoni bikarangira mumuzanye mu ngobyi ya kinyarwanda n’amaguru kandi urugendo ari rurerure.”

Akomeza ashima ko ikibazo cyo kubura uko umurwayi agera ku bitaro batazongera guhura nacyo.

Ati: ‘Ndishimye kandi ibyishimo ndabikesha muzehe wacu warebye ko kujya kwivuriza i Kabgayi ari kure, akaduha ibitaro none akaba ageretseho no kuduha ingobyi itugeza kwa muganga.  Ni ukuri nakubwiye ngo muzehe wacu Paul Kagame azarambe akomeze kutugezaho ibyiza twe abatuye mu misozi ya Ndiza.”

Umuyobozi w’ibitaro bya Nyabikenke, akaba nawe ahamya ko imbangukiragutabara bahawe ku bitaro, ari igisubizo ku barwayi wasanganga baturuka mu bice by’inyuma y’imisozi ya Rongi, ku buryo ngo bafite gahunda yo kuyigumisha ku Kigo nderabuzima cya Gasave kiri mu Murenge wa Kibangu, noneho aho kugira ngo ijye iva ku bitaro ijya kuzana umurwayi, ahubwo ijye izana umurwayi iturutse muri ibyo bice.

Ati: “Ubu twari dufite ikibazo cy’abarwayi bava inyuma y’iriya misozi miremire mureba, ku buryo iyi mbangukiragutabara duhawe, tugiye kuyohereza ku kigo nderabuzima cya Gasave noneho aho kugira ngo ijye iva hano ijya kuzanayo umurwayi ahubwo ijye imuturukanayo imuzana hano mbese ni mu buryo bwo kugira ngo ibe hafi muri biriya bice inyuma y’imisozi

Akomeza avuga ko usibye iyi mbagukiragutabara bahawe ije inasanga iyo bahawe mu kwezi gushize, bategereje n’izindi ebyiri bazahabwa mu minsi iri imbere, zose zikazaza mu rwego rwo gukomeza kwegereza serivisi z’ubuvuzi abatuye Imirenge y’Akarere ka Muhanga, iyo mu karere ka Kamonyi n’iyo mu karere ka Gakenke bivuriza ku bitaro bya Nyabikenke.

  • Imvaho Nshya
  • Kamena 22, 2024
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE