Perezida Kagame yatangaje amataliki y’Inama ya CHOGM2022

Perezida Kagame yatangaje amataliki y’Inama ya CHOGM2022

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame n’Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth Patricia Scotland, batangaje amataliki mashya Inama y’Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma bikoresha Ururimi rw’Icyongereza (CHOGM2022) izateranaho muri uyu mwaka wa 2022.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Ubunyamabanga bwa Commonwealth rigaragaza ko Iyo nama yitezwe i Kigali mu cyumweru cyo guhera taliki ya 20 Kamena 2022. 

Iyo nama yagombaga kubera mu Rwanda mu mwaka wa 2020 ariko isubikwa imyaka ibiri yose kubera icyorezo cya COVID-19. 

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwishimiye kuzakira abashyitsi bose bazitabira iyo nama. 

Yagize ati: “U Rwanda rwishimiye kuzakira abashyitsi bose bazitabira Inama ya CHOGM 2022. Imyaka ibiri ishize yatugaragarije ko dufitanye isano ya bugufi cyane kurusha uko byahoze kandi tugomba gukorana bya hafi kugira ngo tugere ku musaruro ufatika kandi urambye dukeneye.”

Yakomeje avuga ati: “Iyi nama yategerejwe igihe kinini izaba amahirwe y’ingenzi yo guhurira hamwe tugashakirwa umuti ingorane zatewe n’icyorezo cya  COVID-19 no kubakira ku mahirwe y’ikoranabuhanga n’ubukungu  ku gukemura bimwe mu bibazo by’ingutu abaturage bacu bahura na byo.”

Patricia Scotland yongeyeho ati: “Nshimishijwe n’uko Umuryango wa Commonwealth noneho ugiye guhura nyuma y’imyaka ine ishize abawugize bahuriye i London mu Bwongereza. Inama zacu zo mu Rwanda zizaduha amahirwe yo gushimangira indangagaciro zihuje abanyamuryango ba Commonwealth hibandwa ku ngingo zikomeye zirimo izirebana n’icyorezo cya COVID-19 ndetse n’izirebana  no guhanagana n’ubukene ndetse n’imihindagurikire y’ikirere, guteza imbere ubucuruzi n’iterambere rirambye.”

Yakomeje avuga ko mu gihe cya COVID-19 hakozwe inama zahuje ba Minisitiri bo mu Muryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Icyorengereza, bikaba byaratanze ishusho nziza y’uburyo bizaba ari agahebuzo ubwo Abakuru b’Ibihugu bazaba bahuye amaso ku maso.

Yavuze kandi ko Inama ya CHOGM y’uyu mwaka izaba ibaye iya mbere ibereye muri Afurika mu myaka 10 ishize, ashimira Guverinoma y’u Rwanda n’Abanyarwanda ku kwiyemeza no kwihangana bagaragaje muri ibi bihe bitoroshye, aho baniteguye kwakira abashyitsi by’intangarugero.

Yashimiye u Rwanda kandi kuba rwarakoze ibishoboka byose rugakora imyiteguro yose ikenewe no mu bihe inama yasubikwaga bitunguranye 

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27