Imvano y’indirimbo “Turaberewe” ihuriyemo Sentore na Ngarukiye

Imvano y’indirimbo “Turaberewe” ihuriyemo Sentore na Ngarukiye

Umuhanzi w’Umunyarwanda Uwihanganye Seleman, uzwi nka Seleman Dicoz, yasobanuye icyamuteye guhimba indirimbo yise “Turaberewe” yahuriyemo na bamwe mu bahanzi bafite izina rikomeye mu njyana ya gakondo mu Rwanda, barimo Daniel Ngarukiye na Sentore Lionel.

Mu kiganiro cyihariye yagiranye n’Imvaho Nshya, Selemana Dicoz  yavuze  ko impamvu yamuteye bandika iyo ndirimbo kwari ukigira ngo nk’abahanzi bakorera umuziki wabo hanze y’Igihugu batange umusanzu wa bo.

Ati: “Igitekerezo cyayo cyaje nk’ubundi buhanzi mu buryo busanzwe, ariko ndavuga nti ni byiza ko mpuza imbaraga n’abagenzi banjye bakorera umuziki hanze y’igihugu kugira ngo natwe tugire umusanzu dutanga nk’Abanyarwanda, binyuze mu bihangano byacu.”

Ubwo yabazwaga niba iyo ndirimbo yarahimbiye kwifashishwa mu kwamamaza Perezida Kagame mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe muri Nyakanga, Seleman yavuze ko iyo ndirimbo yakorewe Abanyarwanda bose ngo ibafashe kwishimria ibyiza by’Igihugu.

Seleman yagize ati: “Mu by’ukuri iyi ndirimbo twayikoreye Abanyarwanda bose kugira ngo ijye ibafasha kwishimira ibyiza Igihugu cyacu cyagiye kigeraho. Ariko rero iramutse inifashishijwe  mu kwamamaza Perezida Kagame byadushimisha cyane dore ko aho Igihugu kigeze tubikesha imyoborere myiza arangaje imbere.”

Muri iyo ndirimbo harimo igika kigira kiti: “Abanyarwanda turaberewe twamenye icyo dushaka kitubereye, niba uri kumwe natwe wikwifata cinya aka kadiho, turi bene Gihanga, ibi ntako bisa, Ingenzi Imena urugamba yabanje imbere, ubuhizi ni buturange nitwikamate.”

Seleman asobanura ko ibijyanye n’ibyo Abanyarwanda bamenye bibabereye birimo kwihesha agaciro, gukunda umurimo, guharanira kwigira, n’ibindi byinshi Leta yashyize imbere kugira ngo Igihugu gitere imbere, bigizwemo uruhare n’Abanyarwanda ubwabo.

Ibintu bashingiraho bavuga ko badakwiye gutakaza ayo mahirwe yo kubura ubuyobozi bwiza.

Ngo ubutumwa buri muri iyo ndirimbo bugenewe Abanyarwanda, bugomba kujya bubafasha kuzirikana Igihugu cyabo aho bari hose, kandi bagaharanira kugira uruhare mu iterambere rya cyo.

Uretse indirimbo Turaberewe Seleman Dicoz azwi mu ndirimbo zitandukanye zirimo Ikimata, Ni Bon, Love Potion, Nikupende n’izindi akaba afite Imizingo ibiri (Album).

Ni indirimbo yahuriyemo n’abahanzi batandukanye barimo ab’injyana gakondo nka Daniel Ngarukiye, Sentore Lionel, Charles Uwizihiwe ndetse na Seleman Dicoz ubwe.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27