Volleyball: APR VC na Kepler VC zageze ku mukino wa nyuma wa kamarampaka

Volleyball: APR VC na Kepler VC zageze ku mukino wa nyuma wa kamarampaka

APR VC yasezereye REG VC iyitsinze amaseti 3-1 (25-18,27-29, 25-19, 25-16) naho Kepler VC isezerera Police VC iyitsinze amaseti 3-0 (30-32, 23-25, 22-25) mu mikino ya kabiri ya kamarampaka, amakipe yombi abona itike yo gukina imikino ya nyuma.

Umunsi wa kabiri w’iyi mikino ya kamarampaka mu bagabo n’abagore wakinwe ku wa Gatandatu, tariki 18 Gicurasi 2024, muri École Belge de Kigali ku Gisozi.

Muri iyi mikino ya kamarampaka, amakipe akina mu buryo bw’iyahize izindi (Best of Three) aho amakipe atanguranwa intsinzi ebyiri.

Umukino wa APR VC na REG VC watangiranye imbaraga n’icyizere ku ikipe y’Ingabo z’Igihugu kuko yatsinze iseti ya mbere ku manota 25-18. Iya kabiri ni yo yari injyanamuntu kuko amakipe yombi yahanganye, gusa birangira REG iyegukanye ku manota 29-27.

Iri hangana ryakomeje no mu iseti ya gatatu ndetse n’iya kane, ariko APR VC iyirusha imbaraga yegukana umukino ku maseti 3-1 (25-18, 27-29, 25-19, 25-16). 

Ibi byatumye igera ku mukino wa nyuma bidasubirwaho kuko yari yatsinze n’umukino ubanza muri ubwo buryo.

Undi mukino wakurikiye hagati ya  Kepler VC yagaragaje urwego rukomeye muri uyu mwaka ndetse inabishimangira itsinda Police VC amaseti 3-0 (32-30, 25-23, 25-22).

Aya makipe yombi yageze ku mukino wa nyuma azahurira ku mukino wa nyuma uteganyijwe mu mpera z’icyumweru gitaha

APR WVC na Police WVC zageze ku mukino wa nyuma wa kamarampaka 

Mu bagore, APR WVC yasezereye  Ruhango WVC iyitsinze umukino wa kabiri amaseti 3-0 (25-8, 25-14, 25-19).

Undi mukino Police WVC yasezereye Rwanda Revenue Authority iyitsinze umukino wa kabiri wikurikiranye amaseti 3-0 (24-26, 17-25, 23-25).

Aya makipe yombi yageze ku mukino wa nyuma azahurira ku mukino wa nyuma uteganyijwe mu mpera z’icyumweru gitaha  muri Ecole Belge de Kigali ku Gisozi.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27