Oliver Khan yongerewe mu banyabigwi bazitabira Igikombe cy’Isi cy’Abakanyujijeho i Kigali

Oliver Khan yongerewe mu banyabigwi bazitabira Igikombe cy’Isi cy’Abakanyujijeho i Kigali

Umunyezamu Oliver Khan wakiniye Ikipe y’Igihugu y’u Budage na Bayern Munich, yemejwe nk’umwe mu bazitabira imikino y’Igikombe cy’Isi cy’abakanyujijeho iteganyijwe kubera i Kigali muri Nzeri 2024.

Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 15 Gicurasi 2024, ubuyobozi bwa VCWC buri gutegura iri rushanwa bwanyujije ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwemeza ko Umunyezamu ufatwa nk’uw’ibihe byose, Oliver Kahn yongewe mu bazitabira iri rushanwa.

Khan yamamaye bikomeye ubwo yakinaga muri Bayern Munich kuva mu 1994 kugera mu 2008. Batwaranye ibikombe umunani bya Shampiyona y’u Budage (Bundesliga), UEFA Champions League n’ibindi byinshi.

Uyu mugabo w’imyaka 54 yiyongereye ku bandi banyabigwi bazitabira iri rushanwa nka Ronaldinho Gaúcho, Umufaransa David Trezeguet, Bacary Sagna, Gaizka Mendieta, Miguela Pauleta, Robert Pirès, José Edmílson, Jay-Jay Okocha, Edgar Davids, Roger Milla, Jimmy Gatete n’abandi benshi.

Igikombe cy’Isi cy’abakanyujijeho muri ruhago ni cyo gikorwa cya siporo cyagutse mu bihuza abatagikina.

Si imikino gusa kuko hanateguwe inama zitandukanye, ibikorwa by’imyidagaduro birimo kumurika imideli, ibitaramo, amamurikagurisha n’ibindi bizitabirwa n’abarenga 5000.

Igikombe cy’Isi cy’Abakanyujijeho muri Ruhago ku Isi [Veteran Clubs World Championship-VCWC] n’ibikorwa bigishamikiyeho biteganyijwe kubera i Kigali tariki 1-10 Nzeri 2024.

Umuyobozi wa VCWC, Fred Siewe ari kumwe na Oliver Khan nyuma yo kwemera kuzitabira Igikombe cy’Isi cy’Abakanyujijeho muri Ruhago
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27