Karongi: Umugabo aracyekwaho kwiba insinga z’amashanyarazi

Karongi: Umugabo aracyekwaho kwiba insinga z’amashanyarazi

Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Karongi  yafashe umugabo w’imyaka 50, ukurikiranyweho kwangiza ibikorwa remezo nyuma yo gufatanwa insinga z’amashanyarazi zireshya na metero 60 z’uburebure acyekwaho gukata ku muyoboro mugari w’amashanyarazi.

Yafatiwe iwe mu rugo ruherereye mu mudugudu wa Jurwe, akagari ka Ryaruhanga mu murenge wa Mubuga, ahagana saa yine zo mu ijoro ryo ku wa Kane tariki ya 2 Gicurasi 2024.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Superintendent of Police (SP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko gufatwa kwe byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Yagize ati: “Twahawe amakuru n’abaturage ko uyu mugabo mu ijoro ryo ku itariki ya 1 Gicurasi, yagiye ku nsinga z’umuyoboro w’amashanyarazi, agakataho urureshya na metero 60, cyakora ngo bakabanza gutekereza ko ari ukubura k’umuriro bisanzwe kugeza bucyeye ari bwo baje kubona ko zakaswe, niko guhita batanga amakuru.”

Yakomeje ati: “Mu bikorwa byo gushakisha ababyihishe inyuma, ku bufatanye n’Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze n’abaturage izo nsinga zaje gufatanwa uriya mugabo, aho yari yazihishe munsi y’igitanda, ahita atabwa muri yombi.”

SP Karekezi yashimiye abaturage bihutiye gutanga amakuru  bigatuma izi nsinga zifatwa, aboneraho kubasaba gukomeza gutangira amakuru ku gihe kuri bene abo bantu bangiza ibikorwaremezo, kuko biteza umutekano mucye, bikanadindiza iterambere ry’abaturage n’ubukungu bw’igihugu.

Yaburiye abishora mu bikorwa nk’ibi byangiza ibikorwaremezo ko Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego n’abaturage bazakomeza gushakishwa bagafatwa bagashyikirizwa ubutabera.

Uwafashwe n’insinga yafatanywe yashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo hakomeze iperereza ku cyaha akurikiranyweho.

Ingingo ya 182 yo mu Itegeko No.68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko Umuntu wese usenya cyangwa wonona ku bw’inabi, ku buryo ubwo ari bwo bwose, inyubako yose cyangwa igice kimwe cyayo, inzu, iteme, urugomero, uruhombo rw’amazi n’inzira yarwo, inzira ya gari ya moshi cyangwa ibikoresho ibyo ari byo byose by’itumanaho cyangwa by’ingufu z’amashanyarazi, amariba cyangwa izindi nyubako zose bitari ibye, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 3 ariko kitarenze imyaka 5 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 3 ariko atarenze miliyoni 5.

RNP

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27