REG yiseguye ku ibura ry’umuriro mu gihugu

REG yiseguye ku ibura ry’umuriro mu gihugu

Ikigo gishinzwe ingufu mu Rwanda (REG) kiseguye ku Banyarwanda kubera ibura ry’umuriro mu bice bitandukanye by’igihugu, bakaba bavuze ko byatewe n’ibibazo bya tekinike.

Umuriro wabuze  ahagana saa 18:40 z’umugoroba ukaba wamaze  isaha irenga mu bice bitandukanye by’ u Rwanda  utaragaruka kuko wagarutse saa 8: 06 z’umugoroba.

REG ibinyujije ku rukuta rwayo rwa “X” yiseguye ku Banyarwanda kuri iri bura ry’umuriro ivuga ko byatewe n’ikibazo cya tekiniki kandi bari kugikemura.

Mu bice byabuze umuriro harimo uduce dutandukanye tw’Umujyi wa Kigali harimo; Kimihurura, Kimironko, nahandi naho mu tundi Turere ni Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo, Akarere ka Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba n’ahandi.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27