Malaysia: Impanuka y’indege zagonganye yahitanye abantu 10 

Malaysia: Impanuka y’indege zagonganye yahitanye abantu 10 

Impanuka y’indege ebyiri zo mu bwoko bwa kajugujugu za gisirikare zagonganiye mu kirere muri Malaysia, yahitanye abantu 10 bari bazirimo mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 23 Mata 2024.

Izi kajugujugu ebyiri zagonganiye mu kirere rwagati ubwo zari mu myitozo ya gisirikare mu Majyaruguru y’umujyi wa Lumut ubarizwamo ibirindiro by’ingabo z’iki gihugu zirwanira mu mazi.

Ikinyamakuru Aljazeera cyatangaje ko izi kajugujugu zombi zahanutse mu kirere nyuma yuko iyi mpanuka imaze kuba.

Mu itangazo ry’Igisirikare cyirwanira mu mazi cya  Malaysia, cyatangaje ko abantu 10 ari bo  bemejwe ko bapfiriye mu mpanuka y’izi  Kajugujugu zagonganye, imibiri yabonetse ikaba yoherejwe mu bitaro bya gisirikare bya Lumut.

Indege imwe yo mu bwoko bwa “Agusta Westland AW139 Maritime Operations Helicopter (HOM)” yaguye mu myanya yo hejuru ya sitade, mu gihe iya ka biri yo mu bwoko bwa “Eurocopter Fennec” yaguye hafi ya pisine.

Kugeza ubu icyateye iyi mpanuka ntikiramenyekana ariko Igisirikare cyavuze ko hagiye kujyaho komite ishinzwe iperereza ku cyayiteye.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27