Abarenga 5 buri saha bapfa bazize ko ari igitsina gore

Abarenga 5 buri saha bapfa bazize ko ari igitsina gore

Raporo y’Ishami rya Loni ryita ku bagore (UN Women), igaragaza ko abagore n’abakobwa barenga 5 ku Isi buri saha bapfa bazize ko ari abagore.

Iyi raporo yo mu 2022, igaragaza ko mu bagore n’abakobwa 89.000 bishwe abagera ku 48.800 bicwa n’abo bakundana, abo bashakanye ndetse n’abagize imiryango yabo barimo basaza babo ababyeyi, na ba nyirarume. 

Ugereranyije nibura  abagore cyangwa abakobwa barenga 133 bicwa buri munsi n’umuntu wo mu muryango cyangwa uwo bakundana.

Raporo y’Ishami rya Loni ryita ku bagore igaragaza ko ikibazo cy’ubwicanyi bukorerwa abagore cyakajije umurego mu 2022, ugeranYije n’indi myaka yabanje, aho umugabane w’Afurika wagize abagera ku 20.000 bishwe, 18.400 muri Aziya, 7.900 muri Amerika; 2 300 mu Burayi ndetse na 200 muri Oseyaniya.

Ni mu gihe igitsina gore umwe muri batatu bakorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina basambanywa ku gahato cyangwa bagakorakorwaho.

Ni ukuvuga ko   miliyoni 736 z’abagore ku Isi bakorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Hagati y’umukobwa n’umuhungu bakundana umukobwa umwe muri bane bafite hagati y’imyaka 15-19 bahura n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

UN Women ivuga ko ibihugu 162 byemeje amategeko arengera abagore ku   ihohoterwa rikorerwa mu ngo, naho 147 bifite amategeko arengera abagore ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa mu kazi, gusa uwo muryango wemeza ko ayo mategeko adakurikizwa.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27