Chameleon yateguye igitaramo kizinjiramo umugabo kigasiba undi

Chameleon yateguye igitaramo kizinjiramo umugabo kigasiba undi

Umuhanzi Joseph Mayanga umenyerewe cyane nka Jose Chameleon yarikoroje mu gihugu cya Uganda kubera igitaramo arimo gutegura kizinjiramo umugabo kigasiba undi.

Chameleon yabwiye abakunda umuziki ko niba bashaka kujya babona ibintu byiza mu bitaramo bakwiye kujya bitegura kwishyura amafaranga menshi.

Yagize ati: “Urashaka kubona ibintu nk’ibyo wabonye kwa Davido wishyuye gusa amafaranga ibihumbi 20, wowe nk’umufana/umukunzi, ishyura menshi kugira ngo n’umuririmbyi akore ibintu byiza”.

Muri icyo gitaramo cya Chameleon kwinjira bizaba ari amadolari 100 angana n’ibihumbi 380 y’amashilingi akoreshwa muri Uganda ahasanzwe, amadolari 300 angana n’amashilingi Miliyoni 1.1 muri VIP hamwe n’ibihumbi 3 by’amadorali angana n’amashilingi Miliyoni 11 muri VVIP.

Mu biganiro Chameleon yumvikanye atanga mu bitangazamakuru byavugaga ko icyo giciro kingana n’izina afite ndetse n’ibikorwa amaze gukorera uruhando rwa muzika.

Mu kiganiro yagiranye na televiziyo yo muri Uganda yitwa BBS yagize ati: “Turashama ko biba kunyizihiza ndetse n’ibikorwa nakoze mu ruhando rwa muzika.”

Yakomeje agira ati: “Hari abantu bari hanze aha bemera ko nkwiye kuba nakwizihiza nkiri muzima, iryo joro nanjye nzizihiza ubuzima bwanjye, kubera ko umusanzu  nashyize ku ruhando rwa muzika rubikwiye.”

Chameleon avuga ko icyo gitaramo kizaba gifite umwihariko kandi ukwiye agaciro cyahawe. Ati: “Turabikwiye kandi turabirenze cyane, kandi ku rundi ruhande turimo kugerageza kuzana ibintu biri ku rwego mpuzamahanga no gutanga ibyiza kurushaho.”

Chameleon usanzwe ari umuyobozi wa Leone Islands azaba arimo kuzuza imyaka 45 y’amavuko mu kwezi gutaha.

Chameleon yanavuze ko nyuma y’indi myaka itanu azategura ikindi gitaramo kidasanzwe, kizaba kigamije kwizihiza isabukuru y’imyaka ye, ndetse n’igihe amaze mu muziki.

Ngo ntabwo yibona yahagaritse cyangwa yavuye mu muziki ku hazaza he.

Kizaba ari igitaramo cy’iminsi ibiri guhera tariki 30-31 Kanama 2024, kikazabera Kampala Serena Hotel.

Chameleon yaherukaga gutaramira Abagande tariki 24 Gashyantare 2023, mu gitaramo yari yise Ggwanga cyabereye Lugogo Cricket, aho cyarangiye abitabiriye batabishaka.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27