Burkina Faso yirukanye Abadipolomate b’Abafaransa

Burkina Faso yirukanye Abadipolomate b’Abafaransa

Burkina Faso irashinja Abadipolomate batatu b’Abafaransa ibikorwa byo guhirika ubutegetsi, ku buryo yanahise ibategeka kubavira mu gihugu bitarenze amasaha 48.

Ibigaragara mu ibaruwa ya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yabonywe n’Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa AFP, ngo ntabwo Guverinoma yatanze ibindi bisobanuro birambuye ku bindi birego biregwa aba badipolomate.

Ibiro ntaramakuru by’Abongereza Reuters byatangaje ko hari andi makuru bifite avuga ko kwirukanwa kwabo byatewe n’inama bagiranye n’abayobozi b’Imiryango itari iya Leta.

Kuri uyu wa 18 Mata 2024, u Bufaransa bwamaganye icyo cyemezo buvuga ko nta mpamvu zifatika zatuma birukawa.

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’ u Bufaransa, Christophe Lemoine, yavuze ko ibirego gishinjwa abo badipolomate batatu nta shingiro bifite.

Kuva Burkina Faso yafatwa n’ubutegetsi bwa gisirikare mu 2022, ingabo z’Abafaransa zarirukanwe ndetse n’ibitangazamakuru bimwe na bimwe by’u Bufaransa birahagarikwa bishinjwa kuba intasi.

Umubano wa Burkina Faso n’u Bufaransa kugeza ubu wifashe nabi mu gihe iki gihugu gikomeje guhangana n’imitwe yitwaje intwaro ifitanye isano na al-Qaeda n’umutwe w’abarwanyi wa kisilamu IS ( Islamic States).

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27