CAFCL: Uwikunda Samuel yahawe umukino wa Zamalek na Dreams FC

CAFCL: Uwikunda Samuel yahawe umukino wa Zamalek na Dreams FC

Umusifuzi Mpuzamahanga w’Umunyarwanda Uwikunda Samuel yahawe gusifura umukino wa ½ cy’irangiza cya CAF Confederation Cup, uzahuza Zamalek yo mu Misiri na Dreams FC yo muri Ghana.

Uyu mukino uteganyijwe ku Cyumweru tariki 21 Mata 2024 kuri Cairo International Stadium mu gihugu cya Misiri.

Muri uyu mukino Uwikunda uzungirizwa na Ivanildo Meirelles de Oliveira Sanches Meirelles De O Sanche Lopes (Angola), Modibo Samake (Mali), mu gihe umusifuzi wa kane ari Boubou Traore (Mali).

Uwikunda w’imyaka 36 yakiniye Ikipe y’Abana y’Amagaju FC. Yakoze amahugurwa ajyanye n’imisifurire mu 2007 yari yateguwe n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) mu gihe yatangiye gusifura mu 2008.

Uwikunda ni umwe mu basifuzi babiri b’Abanyarwanda bari mu Gikombe cy’Afurika CAN 2023 cyabereye muri Côte d’Ivoire muri Mutarama uyu mwaka, ari kumwe na Mukansanga Salima Rhadia wakoreshaga ikoranabuhanga rya VAR.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27